Prophet Ernest n'umuryango we berekeje mu Bufaransa mu ivugabutumwa

Imyidagaduro - 09/07/2026 5:04 PM
Share:
Prophet Ernest n'umuryango we berekeje mu Bufaransa mu ivugabutumwa

Umushumba Mukuru w'Amatorero ya Elayono ku Isi, Prophet Ernest Nyirindekwe yerekeje ku mugabane w'Uburayi mu gihugu cy'u Bufaransa aho yari ari kumwe n'umugore we ndetse n'abana.

Nyuma yo kwitabira ibirori bikomeye bya "2026 White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala" byabereye i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prophet Ernest Nyirindekwe, agiye kuyobora ibiterane byiswe "Injira mu Gihe Cyawe" bizabera mu Bufaransa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026, Prophet Ernest n'umuryango we ni bwo bafashe indege berekeza i Paris mu rugendo rw'ivugabutumwa.

Ubwo yari ku kibuga cy'indege, yabajijwe niba yaba yimukiye mu Burayi burundu, ariko asobanura ko atari ko bimeze. Ati: "Oya, ntabwo twimutse. Abana bari mu biruhuko, twabonye ari umwanya mwiza wo kujyana na bo mu rugendo rw'ivugabutumwa bari barifuje."

Uyu mukozi w'Imana kandi yagarutse ku rugendo aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yatumiwe mu birori byahuje abayobozi batandukanye b'amadini, abanyapolitiki n'abandi banyacyubahiro.

Umunyamakuru wa Radio & Tv10 yabamubajije niba yaragarukanye "amavuta mashya" nyuma y'ayo masengesho yabereye hafi ya White House, ariko asubiza mu buryo bwuje urwenya n'ubutumwa.

Ati: "Imana ikorera muri Amerika ni yo ikorera no mu Rwanda. Ntabwo navuye muri Amerika ngo nzane amavuta mashya; njya aho Imana intumye nuzuye kuko imbaraga z'Imana ntizigira umupaka. Mu by'ukuri njya mu Bufaransa mvuye mu Rwanda, kuko ari ho Imana yampamagariye gukorera."

Ibiterane "Injira mu Gihe Cyawe" byabaye ikimenyetso cy'umurimo wa Prophet Ernest mu bihugu bitandukanye. Nyuma y'ibyabereye muri Suwede na Canada, ubu byimukiye i Paris, aho bizatangira ku wa 10 Nyakanga bisozwe ku wa 12 Nyakanga 2026.

Mbere yo kwerekeza i Burayi, Prophet Ernest yari amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye ibirori bikomeye  "2026 White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala".

Ni we munyarwanda rukumbi witabiriye ibi birori ndetse akaba n'umwe mu bayobozi bake b'amatorero bo muri Afurika y'Iburasirazuba bari batumiwe muri ibi birori byahuje abami, ibikomangoma, abayobozi mu nzego za Leta, abashumba b'amatorero n'abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y'ibi birori, yavuze ko ubutumire yabonye yabufashe nk'icyubahiro kuri we, ku Itorero n'Igihugu cy'u Rwanda. Ati: "Kuba naratumiwe muri ibi birori byari icyubahiro gikomeye. Niyumvagamo ko mpagarariye Itorero ry'u Rwanda n'igihugu cyanjye. Byanteye ishema no gushimira Imana yankundiye ikampa ayo mahirwe."

Yavuze kandi ko yishimiye guhura n'abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Umwami Eze Victor Ogbonna II wo muri Nigeria, ibikomangoma byo muri Afurika y'Epfo, abayobozi bakomeye bo muri Amerika ndetse n'abashumba b'amatorero akomeye ku Isi.

Ati: "Byari ibihe byo kungurana ibitekerezo no kubaka ubufatanye. Iyo uhuye n'abantu bafite umutwaro umwe wo kwamamaza Ubwami bw'Imana, biragutera imbaraga zo gukomeza umurimo."

Nubwo yitabiriye ibi birori bikomeye, Prophet Ernest yavuze ko icy'ingenzi kuri we gikomeje kuba umurimo w'ivugabutumwa. Ati: "Intego yacu iracyari imwe: kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku batuye isi. Icyo nshyize imbere ni ukumvira aho Imana intumye no gukomeza kubwiriza Ijambo ryayo."

Yasoje ashimira abakomeje gukurikira ibikorwa by'ivugabutumwa akorera mu bihugu bitandukanye, abasaba gukomeza gusengera umurimo w'Imana no kwitabira ibiterane bizabera i Paris, aho yizeye ko benshi bazakira agakiza, bagakira ibikomere byo mu mitima kandi bakinjira mu gihe gishya Imana yabateguriye.

Umuryango wa Prophet Ernest wamuherekeje mu Bufaransa mu bikorwa by'ivugabutumwa

Prophet Ernest yari akubutse muri Amerika mu birori yahuriyemo n'abanyacyubahiro batandukanye

Prophet Ernest afata Apostle Gitwaza nk'umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...