Brighton yatangaje ko
yasinyishije uyu mukinnyi w’imyaka 25 avuye muri Union Saint-Gilloise yo mu
Bubiligi.
Amasezerano y’iyi
ntizanyo arimo ingingo iteganya ko Brighton izamugura burundu ku miliyoni 26
z’ama-Euro mu gihe azaba yujuje ibisabwa bijyanye n’imyitwarire n’imibare ye mu
kibuga, nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’iyi kipe.
Niba iyi ngingo
izashyirwa mu bikorwa, Promise David azahita aba umukinnyi wa kabiri ukomoka
muri Canada waguzwe amafaranga menshi mu mateka, nyuma Jonathan David.
Umuyobozi wa Brighton
ushinzwe siporo, Mike Cave, yavuze ko iyi kipe yari imaze igihe ikurikiranira
hafi uyu rutahizamu.
Yakomeje avuga ko
ubunararibonye David afite mu Ikipe y’Igihugu no mu marushanwa y’u Burayi
bushobora kuzagira akamaro kuri Brighton.

David amaze gutsinda
ibitego 41 muri Union Saint-Gilloise
Promise David yageze muri
Brighton nyuma yo kugira ibihe byiza muri Union Saint-Gilloise, aho yatsinze ibitego
41 mu mikino 82 yakinnye mu marushanwa yose.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, David yari umwe mu bakinnyi Canada yiringiye cyane. Yatsinze igitego kimwe mu mikino ine yakinnye, anagira uruhare mu gufasha Canada kugera muri 1/8 cy’irangiza no gutsinda umukino wa mbere wa knockout mu mateka yayo mu Gikombe cy’Isi.

Brighton na Union
Saint-Gilloise basangiye ba nyir'ikipe
Kuba David yarerekeje
muri Brighton ntabwo bitangaje cyane kuko Brighton na Union Saint-Gilloise
bifitanye isano binyuze ku itsinda rimwe ry’abashoramari bafite izi kipe.
David si we mukinnyi wa
mbere wanyuze muri iyi nzira ava muri Union Saint-Gilloise akerekeza muri
Brighton.
Mu 2022, rutahizamu Deniz
Undav na we yavuye muri Union Saint-Gilloise ajya muri Brighton, nyuma yo
kwigaragaza cyane mu Bubiligi. Brighton yaje kumugurisha muri Stuttgart ku miliyoni
26.7 z’ama-Euro.
Ibi bishobora gutuma
Brighton ibona muri Promise David umukinnyi ushobora kuyifasha mu kibuga ndetse
akaba n’umushinga w’igihe kirekire ushobora kuzayihesha amafaranga menshi mu
gihe yazagurishwa.
David, wigeze no gukina
muri Kalju yo muri Estonia, ubu agiye kubona amahirwe yo kwigaragaza ku rwego
rwo hejuru muri Premier League, imwe muri shampiyona zikomeye kandi
zikurikiranwa cyane ku Isi.
Mu mibare y’umwuga we
kugeza ubu, Promise David amaze gukina imikino 165, atsinda ibitego 97 ndetse
atanga imipira yavuyemo ibitego 17 mu marushanwa yose.
