Prince Kiiiz yinjiye mu muziki, aririmba uko Bruce Melodie yamukuye mu menyo y’abasetsi

Imyidagaduro - 28/05/2025 1:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Prince Kiiiz yinjiye mu muziki, aririmba uko Bruce Melodie yamukuye mu menyo y’abasetsi

Irasubiza Moïse uzwi cyane nka Prince Kiiiz, umwe mu basore bamaze igihe bakora indirimbo z’abahanzi b’ibihe bitandukanye, yatangaje ko yinjiye mu muziki nk’umuhanzi wigenga nyuma y’imyaka itatu ari imbere mu batunganya indirimbo z’abahanzi.

Yatangaje ibi ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Uwadanje” anafungura shene ye ya YouTube yitiriye izina rye. Iyi ndirimbo yayanditse ashingiye ku rugendo rutoroshye yanyuzemo, aho yagiye akomanga ku muryango umwe n’undi ariko ntibakingure, ndetse agahura n’ubuhezanguni bwinshi.

Prince Kiiiz yabwiye InyaRwanda ko indirimbo “Uwadanje” yayikorewe mu buryo bw’amajwi muri Studio ya 1:55 AM na Producer Kompressor, aho bahuriye ubwo yari yagiye gukora ku mushinga wa Bruce Melodie. Ngo ubwo bumvaga beat yakozwe na Kompressor, yahise amusaba kuyimuha kugira ngo ayikorereho igitekerezo yari afite.

Ati “Nari nagiye gusura Kompressor, numva beat yakoze. Nari mpugiye kuri project ya Bruce Melodie. Namusabye iriya beat, ayinyoherereza, ndagenda nyikoreraho ndi muri studio yanjye.” Yatangaje ko yashyizeho ijwi rye bwa mbere muri iyi ndirimbo, ndetse ko amashusho yayo azasohoka ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025.

Prince Kiiiz yavuze ko nubwo benshi bamumenya nka Producer, we yari asanzwe yiyumvamo ko igihe kizagera akinjira mu muziki nk’umuhanzi. Ngo yagiye atangira gukora indirimbo abantu batabyumva, bamwe bakamuca intege, kugeza ubwo yahuye na Bruce Melodie wamushimiye impano agahita amuha amahirwe.

Ati “Natangiye gukora umuziki abantu batabyumva, bamwe banca intege. Umunsi nahuye na Bruce Melodie namusabye kumpa amahirwe, turakorana. Ibyo twakoze byatanze umusaruro kugeza n’ubu. Navuga ko yankuye mu menyo y’abasetsi.”

Prince Kiiiz yanibukije ko yakoranye na Bruce Melodie kuri album ye ‘Colorful Generation’, aho yakoze ku ndirimbo zakunzwe cyane, bikaba ari byo byamuhaye icyizere cyo gukomeza urugendo nk’umuhanzi.

Uyu musore yanatangaje ko yigeze gukorana na Country Records, ndetse na Label ya 1:55 AM yamugaragarije ko imushaka, ariko ntibyakunda. Ibyo byose byamuhaye imbaraga zo gushinga studio ye bwite yise Hybrid, aho avuga ko azakomeza gukorera umuziki.

Yagize ati “Numvaga nshaka gukora umuziki, ariko nkumva hacyari igihe. Ariko navuze nti, reka ntangire, byanabera Kompressor amahirwe yo kumenyekana kurushaho.”

Prince Kiiiz yavuze ko atari kwigereranya cyangwa gutera ikirenge mu cy’abandi nka Producer Element, ahubwo ko umuziki abona nk’ubuzima bwe. Ati “Sinzi igihe bizarangira, ariko njyewe umuziki ni ubuzima bwanjye. Tugira ikirenge kinjira mu muziki, ariko ntitugira ikirenge gisohoka.”

Amashusho y’indirimbo ‘Uwadanje’ ateganyijwe kujya hanze mu mashusho ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, ikazaba ari intangiriro y’urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kumara imyaka atunganya indirimbo z’abandi bahanzi.


Prince Kiiiz yatangaje ko yinjiye mu muziki mu rwego rwo gushyira mu ngingo inzozi yahoranye 

Kiiiz yavuze ko guhurira muri studio na Producer Kompressor byamuteye imbaraga zo gukora indirimbo ya mbere 

Kiiiz yavuze ko afite ishimwe ku mutima kuko bwa mbere akorera indirimbo Bruce Melodie ari byo byatumye abantu bamwizera


KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UWADANJE’ YA PRINCE KIIIZ



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...