Yatangaje ibi ubwo yashyiraga hanze
indirimbo ye ya mbere yise “Uwadanje” anafungura shene ye ya YouTube yitiriye
izina rye. Iyi ndirimbo yayanditse ashingiye ku rugendo rutoroshye yanyuzemo,
aho yagiye akomanga ku muryango umwe n’undi ariko ntibakingure, ndetse agahura
n’ubuhezanguni bwinshi.
Prince Kiiiz yabwiye InyaRwanda ko
indirimbo “Uwadanje” yayikorewe mu buryo bw’amajwi muri Studio ya 1:55 AM na
Producer Kompressor, aho bahuriye ubwo yari yagiye gukora ku mushinga wa Bruce
Melodie. Ngo ubwo bumvaga beat yakozwe na Kompressor, yahise amusaba kuyimuha
kugira ngo ayikorereho igitekerezo yari afite.
Ati “Nari nagiye gusura Kompressor,
numva beat yakoze. Nari mpugiye kuri project ya Bruce Melodie. Namusabye iriya
beat, ayinyoherereza, ndagenda nyikoreraho ndi muri studio yanjye.”
Prince Kiiiz yavuze ko nubwo benshi
bamumenya nka Producer, we yari asanzwe yiyumvamo ko igihe kizagera akinjira mu
muziki nk’umuhanzi. Ngo yagiye atangira gukora indirimbo abantu batabyumva,
bamwe bakamuca intege, kugeza ubwo yahuye na Bruce Melodie wamushimiye impano
agahita amuha amahirwe.
Ati “Natangiye gukora umuziki abantu
batabyumva, bamwe banca intege. Umunsi nahuye na Bruce Melodie namusabye kumpa
amahirwe, turakorana. Ibyo twakoze byatanze umusaruro kugeza n’ubu. Navuga ko
yankuye mu menyo y’abasetsi.”
Prince Kiiiz yanibukije ko yakoranye
na Bruce Melodie kuri album ye ‘Colorful Generation’, aho yakoze ku ndirimbo
zakunzwe cyane, bikaba ari byo byamuhaye icyizere cyo gukomeza urugendo
nk’umuhanzi.
Uyu musore yanatangaje ko yigeze
gukorana na Country Records, ndetse na Label ya 1:55 AM yamugaragarije ko
imushaka, ariko ntibyakunda. Ibyo byose byamuhaye imbaraga zo gushinga studio
ye bwite yise Hybrid, aho avuga ko azakomeza gukorera umuziki.
Yagize ati “Numvaga nshaka gukora
umuziki, ariko nkumva hacyari igihe. Ariko navuze nti, reka ntangire, byanabera
Kompressor amahirwe yo kumenyekana kurushaho.”
Prince Kiiiz yavuze ko atari
kwigereranya cyangwa gutera ikirenge mu cy’abandi nka Producer Element, ahubwo
ko umuziki abona nk’ubuzima bwe.
Amashusho y’indirimbo ‘Uwadanje’ ateganyijwe kujya hanze mu mashusho ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, ikazaba ari intangiriro y’urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kumara imyaka atunganya indirimbo z’abandi bahanzi.
Prince Kiiiz yatangaje ko yinjiye mu
muziki mu rwego rwo gushyira mu ngingo inzozi yahoranye
Kiiiz yavuze ko guhurira muri studio
na Producer Kompressor byamuteye imbaraga zo gukora indirimbo ya mbere
Kiiiz yavuze ko afite ishimwe ku mutima kuko bwa mbere akorera indirimbo Bruce Melodie ari byo byatumye abantu bamwizera
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UWADANJE’
YA PRINCE KIIIZ