Ibi byateje impungenge mu Burayi no muri Aziya aho ibihugu
nka Koreya y’Epfo n’u Buyapani biri kongera gusuzuma uko byakwirwanaho mu
by’umutekano, ndetse bikaba byibaza ku cyizere byagiriye Amerika mu myaka
ishize. Koreya y’Epfo irimo kuganira ku ngingo yo gutunga intwaro kirimbuzi,
nyuma yo gukemanga ubushobozi bw’Amerika mu kurinda Koreya y’Epfo mu gihe yaba
yu garijwe, mu gihe u Buyapani bwahuye n’ingaruka z’imisoro mishya yashyizwe ku
bicuruzwa byabwo.
Trump kandi yashimangiye umubano we na Moscou, ndetse agaragaza
ubushake bwo gushyira igitutu kuri Ukraine kugira ngo yemere guhara igice
cy’ubutaka gifitwe n’Uburusiya. Ibi byazamuye impungenge mu bihugu bya NATO,
aho Perezida Trump akunze gushinja abatuye Uburayi “gufata Amerika
nk’igikoresho.”
Ibihugu byinshi birimo gufata ingamba zo kwirwanaho nk'uko bigaragazwa n'iboro ntara makuru by'Abongereza Reuters. Uburayi
bwatangiye kongera ingengo y’imari y’ubwirinzi, bushaka no gushyiraho imisoro
isubiza ku yo Amerika yashyizeho. Canada na yo iri kwiyegereza Uburayi, naho u
Bushinwa burimo gukoresha uyu mwanya bushaka kuba igicumbi cy’ubufatanye
bushya, cyane cyane mu bukungu n’ibindi bihugu.
Nubwo White House ivuga ko Trump arimo kurinda abakozi
n’umutekano w’igihugu, ubushakashatsi bwa Reuters/Ipsos bwerekanye ko
Abanyamerika barenga 50% babona ko yegereye ndetse yiyegereza cyane Uburusiya,
abandi bakabona imvugo ze zishingiye ku kwagura imbibi z’igihugu
nk’ibidashoboka.
Bamwe mu basesenguzi bemeza ko Trump ashobora kuba akoresha
uburyo bwo gushyira igitutu ku bindi bihugu ngo byemere amategeko mashya yo
gukorana, ariko abandi bemeza ko ibi bishobora kwangiza burundu icyizere isi
yagiriye Amerika mumyaka myinshi.
Mu gihe amatora ya perezida ya 2028 ataraba, amahanga
akomeje kwitegura uko yakwigira no kwishakamo ibisubizo, hatitawe ku busanzwe
bw’uruhare rwa Amerika mu miyoborere y’isi. Ibihugu byinshi biri kwishyira
hamwe no gushaka ibisubizo bifatika bitagombera kuba bishingiye ku Buyobozi bwa
Washington nk’uko byari bimenyerewe mu myaka ya shize.