Politiki ya Trump na manda ye ya kabiri bikomeje guhagama ibihugu byinshi ku Isi

Utuntu nutundi - 29/04/2025 10:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Politiki ya Trump na manda ye ya kabiri bikomeje guhagama ibihugu byinshi ku Isi

Mu gihe manda ya kabiri ya Perezida Donald Trump igeze ku minsi 100 ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu mpinduka zikomeye ku rwego mpuzamahanga. Politiki ye nshya ya "America First" yashyize imbere inyungu z’Amerika kurusha ubufatanye bw’igihe kirekire n’ibindi bihugu, ikaba yarakurikiwe n’imisoro iremereye, kugabanya inkunga z’amahanga n’imvugo ikakaye ku bafatanyabikorwa ba kera.

Ibi byateje impungenge mu Burayi no muri Aziya aho ibihugu nka Koreya y’Epfo n’u Buyapani biri kongera gusuzuma uko byakwirwanaho mu by’umutekano, ndetse bikaba byibaza ku cyizere byagiriye Amerika mu myaka ishize. Koreya y’Epfo irimo kuganira ku ngingo yo gutunga intwaro kirimbuzi, nyuma yo gukemanga ubushobozi bw’Amerika mu kurinda Koreya y’Epfo mu gihe yaba yu garijwe, mu gihe u Buyapani bwahuye n’ingaruka z’imisoro mishya yashyizwe ku bicuruzwa byabwo.

Trump kandi yashimangiye umubano we na Moscou, ndetse agaragaza ubushake bwo gushyira igitutu kuri Ukraine kugira ngo yemere guhara igice cy’ubutaka gifitwe n’Uburusiya. Ibi byazamuye impungenge mu bihugu bya NATO, aho Perezida Trump akunze gushinja abatuye Uburayi “gufata Amerika nk’igikoresho.”

Ibihugu byinshi birimo gufata ingamba zo kwirwanaho nk'uko bigaragazwa n'iboro ntara makuru by'Abongereza Reuters. Uburayi bwatangiye kongera ingengo y’imari y’ubwirinzi, bushaka no gushyiraho imisoro isubiza ku yo Amerika yashyizeho. Canada na yo iri kwiyegereza Uburayi, naho u Bushinwa burimo gukoresha uyu mwanya bushaka kuba igicumbi cy’ubufatanye bushya, cyane cyane mu bukungu n’ibindi bihugu.

Nubwo White House ivuga ko Trump arimo kurinda abakozi n’umutekano w’igihugu, ubushakashatsi bwa Reuters/Ipsos bwerekanye ko Abanyamerika barenga 50% babona ko yegereye ndetse yiyegereza cyane Uburusiya, abandi bakabona imvugo ze zishingiye ku kwagura imbibi z’igihugu nk’ibidashoboka.

Bamwe mu basesenguzi bemeza ko Trump ashobora kuba akoresha uburyo bwo gushyira igitutu ku bindi bihugu ngo byemere amategeko mashya yo gukorana, ariko abandi bemeza ko ibi bishobora kwangiza burundu icyizere isi yagiriye Amerika mumyaka myinshi.

Mu gihe amatora ya perezida ya 2028 ataraba, amahanga akomeje kwitegura uko yakwigira no kwishakamo ibisubizo, hatitawe ku busanzwe bw’uruhare rwa Amerika mu miyoborere y’isi. Ibihugu byinshi biri kwishyira hamwe no gushaka ibisubizo bifatika bitagombera kuba bishingiye ku Buyobozi bwa Washington nk’uko byari bimenyerewe mu myaka ya shize.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...