Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 1,652, Minisitiri Vicent Biruta abibutsa inshingano zibategereje

Amakuru ku Rwanda - 29/10/2026 9:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 1,652, Minisitiri Vicent Biruta abibutsa inshingano zibategereje

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 1,652 basoje amahugurwa y’ibanze abinjiza mu kazi, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje guhangana n’ibyaha bisaba ubumenyi bushya, gukoresha ikoranabuhanga no gukorana neza n’abaturage.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 22 wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Muri aba bapolisi bashya, 1,315 ni abagabo naho 337 ni abagore. Harimo 60 bazakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), na 40 bazakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, yavuze ko impinduka ziri mu bijyanye n’umutekano zisaba ko abapolisi bagira ubushobozi burenze ubwo gushyira mu bikorwa amategeko gusa.


Yagaragaje ko umupolisi akwiye kuba ashobora gukumira ibyaha, gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuvugana neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko n’ibimenyetso. Yagize ati: “Turi mu bihe isi ihanganye n’impinduka zihuse kandi zigenda zirushaho gukomera mu bijyanye n’umutekano".

"Birasaba ko umupolisi agira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuvugana neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange. Ibi nta handi bitangirira hatari muri aya mashuri n’amahugurwa nk’aya.”

Minisitiri Biruta kandi yavuze ko nubwo umutekano w’u Rwanda muri rusange umeze neza, hakigaragara ibyaha n’ibindi bibazo bihungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.


Muri byo harimo ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Yongeyeho ko hari n’ibyaha bigenda bifata indi sura bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga, birimo uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry’amakuru n’ibyaha bifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Ibindi yagarutseho ni ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu na ruswa, avuga ko bisaba inzego z’umutekano kugira ubushobozi bwo kubikumira no kubirwanya.

Yashimangiye ko Polisi ikwiye kurushaho gushyira imbere gukumira ibyaha mbere y’uko bikorwa, aho gutegereza ko bimara kuba kugira ngo ibikurikirane.

Minisitiri Biruta yashimiye abasoje amahugurwa kuba barahisemo umwuga w’Igipolisi, abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, ubunyamwuga n’umurava, banga umugayo kandi baharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda aho bazakorera hose.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko uko abasoje amahugurwa bitwaye mu bizamini no mu bipimo bitandukanye by’ubumenyi, hamwe n’umurava n’ikinyabupfura byabaranze, bitanga icyizere ko bazasohoza neza inshingano zabo.


Yabibukije ko amasomo bahawe ari intangiriro, kuko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa mu gihe cyose bazaba bakiri muri Polisi y’u Rwanda, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora akazi kabo neza.

Mu gihe cy’amahugurwa, abapolisi bashya bahawe amasomo arimo gukoresha intwaro, kumva no kubahiriza amabwiriza, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze mu baturage, amategeko agenga akazi ka Polisi n’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

Aya masomo agamije kubategura kuzuza inshingano zabo kinyamwuga, bubahiriza amategeko kandi bakorana neza n’abaturage.

Gusoza aya mahugurwa ni intambwe nshya ku bapolisi 1,652 bagiye gutangira inshingano mu nzego zitandukanye, mu gihe umutekano w’u Rwanda usaba abawurinda guhora bongera ubumenyi no guhangana n’ibyaha bigenda bihindura isura.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...