Polisi y’u Rwanda yakiriye intumwa z’abashinzwe umutekano zaturutse muri Uganda

Amakuru ku Rwanda - 11/07/2025 9:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi y’u Rwanda yakiriye intumwa z’abashinzwe umutekano zaturutse muri Uganda

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga, Komiseri ushinzwe Ibikorwa bya Polisi n'ituze rusange; Commissioner of police (CP) George Rumanzi, yakiriye mu izina ry'ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda, itsinda ry’intumwa 18 zasuye u Rwanda ziturutse muri Uganda.

Ni itsinda rihagarariye ubuyobozi bw'Umujyi wa Kampala, umurwa mukuru w'igihugu (KCCA), rigizwe n’abagera kuri 18, bari mu rugendoshuri mu Rwanda, mu rwego rwo kwigira ku bikorerwa ahandi no kunoza imikorere yabo ya buri munsi. 

CP George Rumanzi, yabasobanuriye uko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ugaragarira buri wese biturutse ku buyobozi bw'icyerekezo butanga umurongo ufatika wo guharanira ko abanyarwanda bakora imirimo yabo bizeye umutekano.

CP Rumanzi yagize ati: “Tugendeye ku cyerekezo igihugu cyacu gifite wo guharanira ko abanyarwanda n’abaturarwanda bakora ibikorwa byabo batekanye, twihutiye kuvugurura imikorere hibandwa ku gukumira impanuka zo mu muhanda binyuze mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano hagamijwe kugabanya impanuka n' ibyaha muri rusange.’’

Yakomeje agira ati: “Benshi mu rubyiruko bagira uruhare mu gukumira ibyaha, aho kuri ubu abarenga miliyoni ebyiri bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, hashinzwe kandi n'amatsinda yo kurwanya ibyaha cyane mu mashuri yisumbuye, hashyirwaho imboni z’impinduka zigizwe n’abanyuze mu bigo ngororamuco, ibyo byose bigaragaza ko umubare munini w’urubyiruko utagira uruhare mu byaha ahubwo wiyemeje guharanira umutekano w’igihugu na gahunda z’iterambere.”

Uhagarariye itsinda John Mary Ssebuwufu yashimye Polisi y’u Rwanda uburyo bugezweho ikoresha mu gucunga umutekano wo mu muhanda, aboneraho kugaragaza ko ibyo babonye ari isomo rikomeye rishobora kuzabafasha mu kunoza imikorere mu mujyi wa Kampala ndetse n’ahandi mu gihugu cya Uganda. 

Abitabiriye uru rugendoshuri bakomereje ku kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge bw'ibinyabiziga (Automobile Inspection) giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Itsinda ry’intumwa ziturutse muri Uganda zasuye Polisi y’u Rwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...