Muri urwo rwego, Polisi y'u Rwanda irasaba abo bireba
bose cyane cyane ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi
b'amashuri n'ababyeyi b'abana, gukora ibishoboka byose kugira ngo bikorwe mu
buryo bunoze kandi butekanye.
Hagendewe ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ikigo
cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), ingendo
z'abanyeshuri biga bacumbikirwa ziteganyijwe kuva ku wa Mbere tariki ya 21 Mata
kugeza ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025.
Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata hazagenda abanyeshuri
biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Musanze, Nyagatare na Gatsibo.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata, hazagenda abiga mu
turere twa Nyanza, Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na
Kayonza.
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata, hazagenda abo mu
turere twa Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.
Naho ku wa Kane tariki ya 24 Mata, ari nawo munsi wa
nyuma, hazagenda abo mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke,
Bugesera, Burera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi,
umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yashishikarije
ababyeyi b'abanyeshuri kubohereza hakiri kare kugira ngo bibafashe gutega
imodoka zerekeza mu turere amashuri bigamo aherereyemo, asaba n'abayobozi
b'ibigo gukurikirana ko bahagereye ku gihe.
Yagize ati: "Muri iki gihe cyo gusubira ku
mashuri kw'abanyeshuri, mu mihanda no muri za gare, haba hari urujya n'uruza
rw'imodoka nyinshi zinyuranamo n'abagenzi.
Aya mabwiriza ashyirwaho hagamijwe kugira ngo
abanyeshuri biborohere kugera aho biga hatabayemo inkomyi, haba kuri bo ndetse
no ku bandi bagenzi basanzwe. Turasaba buri wese kuyubahiriza, ababyeyi
bohereza kare abana babo, abayobozi b'ibigo bigaho nabo bagakurikirana ko
bahagereye igihe, abo batabonye ku munsi wagenwe bakamenya icyabiteye."
SP Kayigi yasabye ba nyir'ibigo bitwara abagenzi mu
buryo bwa rusange kubanza kwita ku banyeshuri basubira ku bigo bigaho babafasha
gusubirayo mu ituze n'umutekano, yibutsa abashoferi by'umwihariko kwirinda
imyitwarire yateza akaga ubuzima bwabo n'ubw'abanyeshuri nko gutwara banyoye,
umuvuduko mwinshi n'andi makosa yose ahabanye n'amabwiriza agenga
imikoreshereze y'umuhanda.