Uyu mukino watangiye amakipe yombi akina afunguye buri imwe ishaka uko yanyeganyeza inshundura. Ku munota wa 8, Kokoete Udo yagerageje uburyo arekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu.
Rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah yakomeje kubona imipira myiza imbere y’izamu akayipfusha ubusa nk'aho Ishimwe Christian yawumuhaye ahagaze mu rubuga rw’amahina arekura ishoti, gusa rinyura hejuru.
Gasogi United nayo yagiye inyuzamo ikabona uburyo imbere y’izamu binyuze ku barimo Hakim Hamiss.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri Police FC yaje ibona uburyo bwashoboraga kugira icyo butanga ku mupira mwiza wahinduwe na Ani Elijah ubundi Kwitonda Allain Bacca arihindukiza arekura ishoti rinyura impande y’izamu.
Bidatinze ku munota wa 52 Police FC yafunguye amazamu ku mupira mwiza Kwitonda Allain Bacca yahaye Ani Elijah aragenda awushyira mu nshundura.
Iyi kipe ya Police FC yaje no kubona penariti ku ikosa ryakorewe Ani Elijah ariko itewe na Byiringiro Lague umunyezamu ayikuramo.
Gasogi United yakomeje kurushwa ubundi ku munota wa 90+3 myugariro wayo Nkubana Marc yerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo bibyara umutuku.
Umukino warangiye Police FC itsinze igitego 1-0 ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 26 naho Gasogi United ikomeza kuba ku wa kane n’amanota 18.
Shampiyona izakomeza ejo aho Musanze FC izakira Etincelles FC, AS Muhanga yakire AS Kigali naho Gorilla FC yakire APR FC saa Cyenda. 

Police FC yatsinze Gasogi United 1-0 ikomeza kuba ku mwanya wa mbere
