Uyu
muhanzi wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya P-Square ryigeze kuba ku isonga
muri Afurika, yavuze ko yifuza gukomeza urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga (solo
artist) adahora ahuzwa n’umuvandimwe we cyangwa amateka y’itsinda bahozemo.
Mu
butumwa aherutse gutanga, Mr P yavuze ko buri muntu afite umwihariko we, bityo
ko adakwiye gukomeza kugereranywa n’undi muntu uwo ari we wese.
Yagize
ati: “Mureke kungereranya n’umuvandimwe wanjye cyangwa undi muntu uwo ari we
wese. Birahagije. Ndashaka gukora ibintu byanjye nk’uko mbyumva. Nta wundi
umeze nkanjye. Ndashaka gukora umuziki wanjye no kwishimira ibyo nkoreye
amafaranga yanjye.”
Aya
magambo agaragaza ko Peter Okoye ashaka ko abantu bamurebera ku bikorwa bye
bwite aho guhora bamusuzumira ku rugero rw’umuvandimwe we cyangwa ibihe byiza
bya P-Square byaranze imyaka myinshi.
Peter
Okoye yavuze ko igihe yongeye gukorana na murumuna we mu gihe P-Square yari
yongeye kwiyunga, byagize ingaruka ku rugendo yari amaze kugeraho nk’umuhanzi
ku giti cye.
Mu
kiganiro yagiranye na Cool FM Lagos, yavuze ko mbere y’uko we na Rudeboy bongera
guhura, ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga byari biri kuzamuka ku muvuduko
udasanzwe.
Yagize
ati: “Mbere y’uko twiyunga, nagiraga abantu bashya bagera ku bihumbi 100 buri
munsi kuri Instagram. Nyuma ya Davido, njye na Don Jazzy twari bamwe mu byamamare
bya Afurika byakurikirwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ariko nyuma yo kongera
guhura, ibintu byose byaratangiye kugabanuka.
Nubwo
atigeze asobanura neza impamvu yabiteye, amagambo ye yumvikanisha ko yumva
kongera kwinjira mu bikorwa bya P-Square byatumye umwihariko yari amaze kubaka
nk’umuhanzi wigenga ugabanuka, abafana bongera kumurebera mu isura y’itsinda
aho kumureba nk’umuhanzi ku giti cye.
Mr
P yavuze kandi ko imyaka myinshi amaze mu muziki ikwiye gutuma ahabwa
icyubahiro kirenze icyo abona ubu.
Yagaragaje
ko amaze hafi imyaka 30 mu ruganda rw’umuziki, ariko ko kugeza n’ubu akomeje
kuganirwaho no gukurikirwa, ibintu afata nk’ikimenyetso cy’ubushobozi bwe
n’umusanzu yatanze mu iterambere ry’umuziki wa Afurika.
Yagize
ati: “Maze hafi imyaka 30 muri uyu mwuga, kandi kugeza n’uyu munsi abantu
baracyamvugaho. Numva nkwiriye guhabwa icyubahiro kirenze icyo mbona.”
Aya
magambo ya Peter Okoye aje mu gihe abafana ba P-Square bakomeje kugabanyikamo
ibice, bamwe bashyigikira Mr P, abandi bagashyigikira Rudeboy, mu gihe hari
n’abakomeje kwifuza ko aba bavandimwe bazongera gusubirana burundu bakongera
gukora umuziki nk’itsinda ryigeze gutigisa Afurika n’isi muri rusange.

Peter Obumneme Okoye wamamaye nka Mr P mu itsinda rya P Square, yatangaje ko nta mufana ukwiriye kumugereranya n’impanga ye Rudeboy

Mr
P aherutse guhindura itariki y’amavuko mu rwego rwo kwitandukanya n’impanga ye Rudeboy
