Gutangaza
icyemezo cyo kwirukana Sonko no gusesa Guverinoma byabereye kuri Televiziyo ya
Leta ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, aho umujyanama wa
Perezida, Oumar Samba Ba, yasomeye Abanya-Sénégal iteka rya Perezida rigaragaza
ko “Bassirou Diomaye Faye yahagaritse inshingano za Ousmane Sonko ndetse
n’iz’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma.”
France
24 yanditse ko kugeza ubu nta zina ry’umuntu uzamusimbura ku mwanya wa
Minisitiri w’Intebe ryari ryatangazwa.
Nyuma
yo kwirukanwa, Sonko yahise yandika ku rubuga rwa Facebook amagambo agaragaza
ko atunguwe ariko anafata ibintu mu buryo bworoheje, aho yagize ati:
“Alhamdulillah (Imana ishimwe). Iri joro ndaryama ntuje mu gace ka Keur
Gorgui.”
Nyuma
gato ya saa sita z’ijoro, Sonko yageze iwe mu murwa mukuru Dakar asanganirwa
n’imbaga y’abamushyigikiye bari bamutegereje bamwishimiye ndetse bamwereka ko
bagikomeye ku ruhande rwe.
Iyi
nkuru yakomeje kuvugisha benshi kubera uburyo Sonko yari umuntu ukomeye cyane
muri politiki ya Sénégal ndetse akaba ari na we wagize uruhare runini mu gutuma
Diomaye Faye aba Perezida.
Abasesenguzi
bavuga ko Sonko ashobora kuba ari we uba Perezida wa Sénégal iyo aza kwemererwa
kwiyamamaza mu matora ya 2024, gusa icyo gihe yari yabuze amahirwe yo
kwiyamamaza kubera igihano yari yarakatiwe mu rubanza kubera gusebanya.
Mu
mezi ashize, umubano hagati ya Perezida Faye na Sonko wari umaze kuzamo
agatotsi, nubwo bombi bari bahuriye mu ishyaka rya Pastef ryegukanye intsinzi
ikomeye mu matora ya 2024 ryijeje abaturage impinduka zikomeye muri politiki no
kurwanya ruswa.
Nubwo
Sonko yari akunzwe cyane n’urubyiruko ndetse afite ijambo rikomeye muri
rubanda, ububasha bwo gufata ibyemezo bya nyuma bwari mu maboko ya Perezida
Diomaye Faye, kuko Itegeko Nshinga rya Sénégal riha Perezida uburenganzira bwo
kwirukana Minisitiri w’Intebe igihe abishakiye binyuze mu iteka rya Perezida.
Sonko
yari yarigaruriye imitima y’urubyiruko benshi bavuga ko rwari rwaracitse intege
kubera ubuzima bugoye n’ubushomeri. Yanakunzwe cyane kubera imvugo ze za
Pan-Africanisme ndetse no kunenga cyane igihugu cy’u Bufaransa, Sénégal yigeze
gukoloniza.
Kwirukanwa
kwe kandi kwabaye nyuma y’amasaha make avuze amagambo akomeye yamagana ibyo
yise “igitugu cy’ibihugu by’i Burengerazuba bishaka guhatira Afurika kwemera
ubutinganyi.”
Ibi
yabivuze nyuma y’uko Sénégal itoye itegeko rishya rikaza ibihano ku baryamana
bahuje ibitsina.
Sonko
yavuze ko nyuma yo gutorwa kw’iri tegeko, hari ibihugu byo hanze cyane cyane u
Bufaransa byatangiye kunenga Sénégal cyane.
Gutangaza
aya magambo no kwirukanwa kwe byahise bituma benshi batangira kwibaza niba
umwuka mubi hagati ye na Perezida Diomaye Faye wari warageze ku rwego rwo
hejuru ndetse niba ibi bishobora gutuma habaho impinduka zikomeye muri politiki
ya Sénégal mu minsi iri imbere.
Perezida
wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye [Uri iburyo] yasezereye ku mirimo Minisitiri w’Intebe
Ousmane Sonko ndetse anasesa Guverinoma yose
