Perezida wa La liga arashinjwa kugambanira FC Barcelona

Imikino - 10/07/2025 12:22 PM
Share:
Perezida wa La liga arashinjwa kugambanira FC Barcelona

Kugeza ubu ushobora kuba utarumva ukuntu Nico Williams wari wamaze kumvikana na Barcelona 99.9% yasinye amasezerano mashya muri Athletic Bilbao, akayasinya nta muntu n’umwe w’i Barcelona ubizi, nabo bakabimenyera ku mbuga nkoranyambaga nk’uko natwe inyaRwanda twabimenye.

Nico Williams yashakaga kujya muri Barcelona ku buryo yanemeraga umushahara uri hasi ugereranyije n’uwo yahabwaga n’andi makipe, ndetse bamaze kumvikana ibintu byose, ariko afite ikibazo kigira giti "muzabasha kunyandikisha?"

Aha niho 'Agent' we yasabye ko mu masezerano ye na Barcelona hajyamo ingingo ivuga ko nibananirwa kumwandikisha azagendera ubuntu akajya mu yindi kipe ashaka.

Perezida wa Bilbao witwa Jon Uriarte we yari afite ikibazo ko Barcelona igiye kwishyura miliyoni 58 z’amayelo zonyine kuri Nico Williams, kuko ariyo yari 'Release clause' kandi yumvaga ari make. Niyo mpamvu yarwanaga inkundura ngo Williams yongere amasezerano na 'Release clause' ihinduke.

Nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru akaba n'umunyamategeko Miguel Gala, Perezida wa Bilbao yahuye na Perezida wa La liga witwa Javier Tebas amuha inyandiko zigaragaza ko ubukungu bwa Barcelona budahagaze neza, bityo ko kwandikisha Nico Williams bizagorana.

Ubundi izi nyandiko ziba ari ibanga zigomba kuguma mu babishinzwe ntabwo uba wemerewe kuzitanga gutya, ari nabyo Tebas ari gushinjwa ubu. Icyo Jon Uriarte nawe yakoze, izi nyandiko yahise azigeza kuri agent wa Nico Williams witwa Felix Tainta, bazikoresha bumvisha Nico Williams ko i Barcelona ari kujya rukinga babiri, bamwumvisha ko yongera amasezerano na release clause bakayizamura ikagirwa million 100.

Ibyo rero byahuye n’amateka akomeye umuryango wa ba Williams ufitanye na Athletic Bilbao, niko guhindura ibitekerezo asinya imyaka 10 ariko ikipe izamushaka noneho izishyura million 100 z’amaelo aho kuba 58.

 

Javier Tebas arashinjwa gutanga inyandiko zikwiye kuba ibanga

Nico Williams yahise asinya amasezerano y'imyaka 10 muri Athletic Bilbao 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...