Perezida Trump yifurije Biden gukira vuba nyuma yo gutangaza ko arwaye kanseri ikaze

Hanze - 19/05/2025 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Trump yifurije Biden gukira vuba nyuma yo gutangaza ko arwaye kanseri ikaze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yihanganishije Joe Biden nyuma y’uko hatangajwe ko arwaye kanseri ikaze y’urwagashya (prostate cancer).

Trump w’imyaka 78, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yagize ati: “Melania nanjye tubabajwe no kumva inkuru mbi y’uko Joe Biden arwaye. Twifurije Jill n’umuryango we gukomera muri ibi bihe. Turifuriza Joe gukira vuba kandi neza.”

Ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, ibiro bya Perezida Biden byatangaje ko mu cyumweru cyari cyabanje yari yagiye kwa muganga kubera ibimenyetso byo kunanirwa kwihagarika, maze basanga afite utubyimba ku rwagashya. Nyuma yo kumusuzuma byimbitse, abaganga basanze arwaye kanseri ifite 'Gleason Score 9,' bivuze ko ari ubwoko bukaze, kandi bwari bwamaze no kugera mu magufa.

Nubwo bimeze bityo, abaganga batangaje ko kanseri Biden arwaye ishobora gukurikiranwa neza, kuko yumva imiti igabanya imisemburo (hormone-sensitive), bikaba bitanga icyizere mu kuyivura.

Visi Perezida Kamala Harris na we yagaragaje akababaro ke abinyujije ku rubuga rwa X, aho yagize ati: “Njyewe na Doug tubabajwe no kumva ko Perezida Biden arwaye kanseri. Tumusabiye gukomera, kandi tuzi neza ko azahangana n’iyi ndwara nk’uko yitwaye mu bindi bibazo yahuye na byo mu buzima bwe. Turamwifuriza gukira byihuse kandi burundu.”

Abandi banyapolitiki batandukanye bo muri Amerika na bo bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure, aho benshi bashimangira ko Biden ari umuntu w’intwari kandi ushobora guhangana n’iyi ndwara ikomeye.

Ubu, Joe Biden n’umuryango we bari kugisha inama abaganga ku buryo bwiza bwo kuvurwa, hagamijwe gukomeza imirimo ye no kwita ku buzima bwe.

Perezida Donald Trump yifurije Joe Biden urwaye kanseri y'urwagashya gukira vuba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...