Trump w’imyaka 78,
abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth
Social, yagize ati:
“Melania nanjye tubabajwe no kumva
inkuru mbi y’uko Joe Biden arwaye. Twifurije Jill n’umuryango we gukomera muri
ibi bihe. Turifuriza Joe gukira vuba kandi neza.”
Ku Cyumweru tariki 18
Gicurasi 2025, ibiro bya Perezida Biden byatangaje ko mu cyumweru cyari
cyabanje yari yagiye kwa muganga kubera
ibimenyetso byo kunanirwa kwihagarika, maze basanga afite utubyimba ku rwagashya.
Nyuma yo kumusuzuma byimbitse, abaganga basanze
arwaye kanseri ifite 'Gleason Score 9,' bivuze ko ari ubwoko bukaze, kandi
bwari bwamaze no kugera mu magufa.
Nubwo bimeze bityo,
abaganga batangaje ko kanseri Biden
arwaye ishobora gukurikiranwa neza, kuko yumva imiti igabanya imisemburo (hormone-sensitive), bikaba
bitanga icyizere mu kuyivura.
Visi Perezida Kamala
Harris na we yagaragaje akababaro ke abinyujije ku rubuga rwa X, aho yagize ati:
“Njyewe na Doug tubabajwe no kumva ko
Perezida Biden arwaye kanseri. Tumusabiye gukomera, kandi tuzi neza ko
azahangana n’iyi ndwara nk’uko yitwaye mu bindi bibazo yahuye na byo mu buzima
bwe. Turamwifuriza gukira byihuse kandi burundu.”
Abandi banyapolitiki
batandukanye bo muri Amerika na bo bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure, aho
benshi bashimangira ko Biden ari umuntu w’intwari kandi ushobora guhangana
n’iyi ndwara ikomeye.
Ubu, Joe Biden
n’umuryango we bari kugisha inama abaganga ku buryo bwiza bwo kuvurwa,
hagamijwe gukomeza imirimo ye no kwita ku buzima bwe.
Perezida Donald Trump yifurije Joe Biden urwaye kanseri y'urwagashya gukira vuba