Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa
2025, Tesla yahombye inyungu ya 71% mu gihe benshi batekerezaga ko kuba Donald
Trump atowe bigiye kugira uruhare mu kwihuta k’ubukungu bwa Elon Musk, inshuti
ye magara.
Kubera ubucuti bari bafitanye, Donald
Trump yashyizeho urwego rutari rusanzweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
hanyuma agira Elon Musk umuyobozi warwo akajya amugira inama.
Igihombo cyaje kuba kuri Elon Musk
cyahujwe n’imyitwarire y’aba bombi cyane cyane muri politiki. Dore zimwe mu
mpamvu zishingirwaho bavuga ko politiki ya Donald Trump ariyo iri guhombya Elon
Musk.
1. Kuvanwaho kw’inguzanyo za Leta ku
modoka z’amashanyarazi (EVs): Ubuyobozi bwa Trump bwakuyeho inguzanyo ya $7,500
yagenerwaga abaguzi b’imodoka z’amashanyarazi, bikaba byaragabanyije ubushobozi
bwo kugura imodoka za Tesla, bigatuma inyungu zigabanuka cyane aho bivugwa ko
byateye igihombo cya miliyari $3.2.
2. Ibibazo by’ubucuruzi mpuzamahanga na
Amerika: Amakimbirane y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibindi bihugu yatewe na
politiki za Trump byatumye Tesla igira ibibazo mu gucuruza mu masoko
mpuzamahanga, byongera kugabanuka k’umusaruro wayo (Tesla).
3. Kwigira muri politiki kwa Elon Musk:
Mu kumurika imodoka za Tesla, hari byinshi Elon Musk yari yemereye abantu ariko
nyuma yo kujya muri politiki ntiyabasha kubishyira mu bikorwa bituma abantu
bagenda biguru intege mu kugura izi modoka.
4. Kutamenya icyerekezo cya politiki
byateje ubwoba abashoramari: Ibyemezo bitunguranye bya Trump kuri politiki
zirebana n’imodoka z’amashanyarazi n’imisoro byatumye abashoramari babigendamo
gacye, bituma igiciro cy’imigabane ya Tesla kigabanuka.
5. Imyumvire y’abashoramari ku bikorwa
bya politiki bya Musk: Abashoramari batangiye kugira impungenge ko imibanire ya
Musk na politiki ya Trump ishobora kugira ingaruka ku musaruro wa Tesla, aho
bivugwa ko ibyo byateye igabanuka rya 4% mu kugurisha imodoka muri Amerika.
6. Imisoro yashyizwe ku bicuruzwa
bituruka mu Bushinwa: Trump yashyizeho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu
Bushinwa, aho Tesla ikorera imodoka nyinshi, byaje gutuma igiciro cyayo
kizamuka bituma isoko rya Tesla rigabanuka ku kigero cya 5%.
7. Imibanire ya Elon Musk na Trump yahindanyije
isura ya Elon Musk na Tesla ye byumwihariko ku batavuga rumwe na Donald Trump
bituma beshi mu bagura izi modoka bagabanuka.
8. Ibihugu bitandukanye byashyiriweho
imisoro ihambaye nabyo byahisemo gucana umubano na Amerika ndetse no kongera
imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika byinjira muri ibyo bihugu kandi byose
byaheraga ku bikorwa bya Elon Musk icyegera cya Donald Trump.
Nyamara nubwo kuba muri politiki kwa Elon Musk bikomeje kumuteranya n’abantu benshi harimo abakiriya be ndetse n’abandi bakorana muri Guverinoma, Elon Musk aherutse gutangaza ko agiye kugabanya umwanya yamaraga mu bikorwa bya politiki hanyuma agashyira imbaraga mu bikorwa bye.