Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rugiye kugira Ambasade nshya muri Algeria

Amakuru ku Rwanda - 04/06/2025 9:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rugiye kugira Ambasade nshya muri Algeria

Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade nshya muri Algeria nyuma y'uko ibihugu byombi bigiranye amasezerano.

Perezida Kagame ari kubarizwa muri Algeria aho ari mu ruzinduko rw'akazi kuva ejo. ‎U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, gukuraho visa, itumanaho, Polisi, inganda zikora imiti, uburezi mu mashuri makuru na kaminuza, ubutabera, guteza imbere ishoramari no kwihangira imirimo.

‎Aya masezerano yasinywe ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Algeria, Abdelmadjid Tebboune.

‎‎Perezida Kagame na mugenzi we Abdelmadjid Tebboune, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

‎Umukuru w'Igihugu yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade nshya muri Algeria mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

‎Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yasuye Ishuri ry'Igihugu cya Algeria ryigisha ibijyanye n'Ubwenge Buhangano, ENSIA [National School of Artificial Intelligence].

‎Umukuru w'Igihugu yeretswe imikorere y'iri shuri ritanga ubumenyi mu bijyanye n'ubushakashatsi no guhanga ibishya muri AI [Artificial Intelligence].

‎‎By'umwihariko muri ENSIA hari abanyeshuri batanu b'Abanyarwanda bigamo kuko baherutse koherezwamo. Ni ishuri ritanga amasomo y'Icyiciro cya Kabiri n'icya Gatatu cya Kaminuza muri Artificial Intelligence and Data Science.

‎Ubwo Perezida Kagame yaherukaga guhurira na Abdelmadjid Tebboune muri Mauritania bwo bari baganiriye ku kongerera imbaraga mu mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, mu by’Ingabo n’umutenago ndetse no kurebera hamwe amahirwe ari mu mikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade nshya muri Algeria

U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano 

Perezida Kagame yasuye Ishuri ry'Igihugu cya Algeria ryigisha ibijyanye n'Ubwenge Buhangano, ENSIA ryigamo n'Abanyarwanda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...