Byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025 binyuze mu itangazo bwashyize hanze.
Mu bazamuwe harimo Innocent Munyengango na François Regis Gatarayiha bahawe ipeti rya Général de Brigade, bavuye ku rya Colonel.
Hazamuwe kandi abasirikare 43 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa irya Colonel ndetse abandi 253 bari bafite ipeti rya Major, bahabwa irya Lieutenant Colonel.
Abakuwe ku ipeti rya Captaine, bahabwa irya Major ni 79, mu gihe abavuye ku ipeti rya Lieutenant bajya ku rya Captaine ari 299.
Abasirikare 11 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant, bajya ku rya Sergeant Major. Abandi 2.296 bahawe ipeti rya Staff Sergeant, bavuye kuri Sergeant.
Abavuye ku ipeti rya Caporale, bahabwa irya Sergeant ni 10.260, ni mu gihe abavuye kuri Private baba Caporale ari 7.822.

