Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko mu kiganiro Meet The President cyabereye muri BK Arena.
Perezida Kagame yavuze ko akiri umwana, igihe umuryango we wari mu buhunzi mu mahanga, yakundaga gukurikirana ibiganiro byatambukaga kuri Radio Rwanda, by’umwihariko ikiganiro Waruziko, cyatangirwagamo inyigisho n’ubumenyi ku buzima bwa buri munsi.
Yavuze ko muri icyo kiganiro yumvise inyigisho zijyanye n’imiti gakondo yo mu Rwanda, zirimo n’uburyo ibimera bimwe byakoreshwaga mu kuvura ibikomere.
Yagize ati: “Muri izo porogaramu rero za ‘Waruziko’, hajyagaho abantu batanga inyigisho, hari inyigisho nakurikiye yigishaga imiti, imiti ya Kinyarwanda.
Baravugaga ngo ‘Waruziko, iyo wakomeretse, ushobora gufata ibibabi by’iki giti, ukabihonda cyangwa ukabivuguta, ugashyira ku gikomere kigakira?’”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo yaje gukomereka ari ahantu hatari umuti cyangwa ibindi bikoresho byo kwifashisha, yibutse iyo nyigisho yari yarumvise kuri radiyo.
Yashatse inyabarasanya, arayivuguta, ayishyira ku gikomere maze aragihambira. Bukeye, yongeye kugisukura ashyiraho indi nyabarasanya nshya. Yavuze ko nyuma y’igihe gito igikomere cye cyakize.
Perezida Kagame yakoresheje ubwo buhamya kugira ngo ashimangire akamaro ko gukomeza kwiga, gushaka ubumenyi no kubika ibyo umuntu yigira ku bandi, kuko bishobora kumugirira akamaro mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Rero mwa bana mwe, ikintu cyose, aho uri ntugate umwanya. Wige, ukore, ndetse ushakishe kwishyiramo kumenya ngo ariko ikizima ni iki? Ikitari kizima ni ikihe? Ikizima ukagikorera, ikitari kizima ukacyirinda, ugakomeza ukiyubaka.”
Yibukije urubyiruko ko rukwiye gukomeza kwiyungura ubumenyi, gukora no gufata ibyemezo bishingiye ku kumenya gutandukanya ibifite akamaro n’ibishobora kurugiraho ingaruka mbi.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko uko yivuye igikomere yifashishije inyabarasanya kera akiri umwana
