Ni bimwe mu byo Umukuru w'Igihugu yagarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 08 Ugushyingo 2025 ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri. Yavuze ko abana be babiri bamaze kujya mu gisirakare, gusa ko yashakaga ko bajyamo ari batatu.
Ati: ”Buriya abana babiri bamaze kujya mu gisirikare, nashatse ko bajyamo ari batatu uko mbafite bose ariko umwe arampakanira ambwira ko atabishaka. Bombi narabegereye ndabinginga ndababwira nti ariko mwebwe… ariko impamvu nayo ndayibabwira. Najyaga mbaganirira amateka y’ibintu twayuzemo n’abandi bose bakiri bato, ndababwira nti mwebwe uruhare rwanyu ruzaba uruhe?”
Perezida Kagame yavuze ko ubwo yabibabwiraga babiri babyemeye, ariko umwe aramuhakanira. Ati: ”Abahungu ndababwira babiri bo barabyemera ko bazajyayo, ariko umwe arampakanira;
Yabigiyemo gake arambwira ngo ariko uku si ko numva nshaka kumera, ndamubwira nti nawe kora ibyo ushaka, niba udashaka kubijyamo kora ibyo ushaka, ndamubwira nti ese urashaka gukora iki?, Ati ‘njye ndashaka gukorera amafaranga’, ati ‘njye nindangiza kwiga nzajya mu bucuruzi.”
Umukuru w'Igihugu yakomeje agira ati: ”Arangije arancyurira arambwira ngo mwebwe n’abo basore bandi, barumuna be, kubera ko icyo gihe muzaba muri mu bindi, ati nzabatunga, ati ndashaka kuzabatunga, reka njye njye muri ibyo, namwe mujye mu byo mushaka.”
Yakomeje avuga ko yari yabanje kubwira Second Lt Brian Kagame na Capt Ian Kagame kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mbere yo kwinjira mu gisirikare ariko barabyanga.
Ati: “Babiri bajya mu gisirikare ndetse nari nabanje kubabuza ngo babanze bige mbabwira ngo bakorere ‘Master’s’ ariko barambwira ngo ndeke babanze bajye mu gisirikare. Bati 'twabwiwe ko mu gisirikare habamo no kwiga kandi numvise uwakurikira inzira nanyuzemo nubwo irimo ibibazo byinshi ntacyo byaba bitwaye'.”
Bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame, aheruka kwinjira muri RDF nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza. Yasanzemo Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Perezida Kagame yavuze uko yifuzaga ko abahungu be bose baba abasirikare ariko imfura ye ikamuhakanira

Perezida Kagame yavuze ko impfura ye yamubwiye ko yifuza gukora ibijyanye n’ubucuruzi


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe n'abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri
