Umukuru w'Igihugu yageze i Astana kuri uyu wa Kabiri. Biteganyijwe ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa Astana International Forum.
Umukuru w’Igihugu na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, ku wa Gatatu bazagirana ibiganiro mu muhezo, bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru
Byitezwe kandi ko abayobozi b’ibihugu byombi bazaganira ku iterambere ry’ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse hanasinywe amasezerano y’ubufatanye nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru cyo muri Kazakhstan cya The Astana Times ejo kivuga ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko muri iki gihugu.
Uru rugendo rwa Perezida Kagame ruje nyuma y'uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuwa 26 Gicurasi 2025, agiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.
Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu, Politiki, Umuco, ndetse n’ibijyanye no gufasha kiremwamuntu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kazakhstan, Murat Nurtleu yavuze ko bafata u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti.
Ati “Dufata u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti kandi n’umufatanyabikorwa ukomeye muri Afurika. Mfite ikizere ko guhuza imbaraga bizashimangirwa n’urugendo rwa Perezida Kagame, ruzaba rwerekana urugendo rushya rw’umubano hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.”
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo u Rwanda rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy'indege muri Kazakhstan
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi muri Kazakhstan