Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi muri Algeria

Amakuru ku Rwanda - 03/06/2025 2:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi muri Algeria

Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria, aho yatumiwe na mugenzi we w’icyo Gihugu, Abdelmadjid Tebboune.

Ibi byatangajwe  n'Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Algeria ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri aho ‎‎batangaje ko Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Abdelmadjid Tebboune, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Houari Boumédiène.

Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Algérie, El Mouradia Palace ndetse bagirane ikiganiro n’abanyamakuru.

‎Bitegajyijwe ko kandi Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algérie.

‎Usibye ibi kandi Perezida Kagame azasura Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ndetse yakirwe mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu

‎Umukuru w'Igihugu agiye muri Algeria mu gihe ari naho ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi iri kubarizwa guhera mu mpera z'icyumweru gishize. Amavubi yagiye gukina imikino ibiri ya gicuti na Algeria.

‎‎Perezida Kagame kandi yagiriye uruzinduko muri Algeria nyuma y'uko mu kwezi kwa 4 muri uyu mwaka ,Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga nawe yari yarugiriyeyo.

‎Ubwo Perezida Kagame yaherukaga guhurira na Abdelmadjid Tebboune muri Mauritania bari baganiriye ku kongerera imbaraga mu mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, mu by’Ingabo n’umutenago ndetse no kurebera hamwe amahirwe ari mu mikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.

‎‎U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.

‎‎Ibihugu byombi binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri baruvamo bajya kwiga muri iki gihugu cy’Abarabu.

‎Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano arimo ay’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire. Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Abdelmadjid Tebboune, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Houari Boumédiène

‎Ubwo Perezida Kagame aheruka guhura na Abdelmadjid Tebboune baganiriye ku kongerera imbaraga mu mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi mu nzego zinyuranye

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Algeria 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...