Iki ni kimwe mu bikorwa kigize uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, Perezida
wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangiye muri Algeria, aho yatumiwe na mugenzi we w’icyo Gihugu,
Abdelmadjid Tebboune.
Maqam
Echahid, ni urwibutso rufite agaciro gakomeye ruherereye ku musozi wa El
Madania, hejuru mu Mujyi wa Algiers, umurwa mukuru wa Algeria. Rwubatswe mu
rwego rwo guha icyubahiro intwari zaguye mu rugamba rwo kwigobotora ubukoloni
bw’Abafaransa hagati ya 1954 na 1962, hagamijwe gusigasira amateka n’ubutwari
bw’abaharaniye ubwigenge.
Urwibutso
rwa Maqam Echahid rufite ishusho idasanzwe y’ibyuma bitatu binini biri mu
ishusho y’amababa, byegamiye ku musingi umwe, bigaragaza ubumwe, ubutwari
n’ubwitange byaranze ingabo za Algeria. Rwafunguwe ku mugaragaro ku itariki ya
5 Nyakanga 1982, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 Algeria ibonye
ubwigenge. Mu gice cy’imbere cy’uru rwibutso harimo inzu ndangamateka izwi nka Musée du Moudjahid, irimo amafoto,
inyandiko n’ibikoresho bya gisirikare byagiye bikoreshwa mu rugamba rwo
kwibohora.
Uretse
kuba ari ikimenyetso gikomeye cy’amateka y’igihugu, Maqam Echahid ni n’ahantu
nyaburanga hakurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose. Abahasura
bahakura isomo ry’ubutwari, bagasobanukirwa n’uruhare abenegihugu bagize mu
kubohora igihugu cyabo. Ni urwibutso rutuma Algeria igaragarira amahanga nk’igihugu
cyashoboye guhangana n’amateka akomeye kikiyubaka mu cyerekezo gishya.
U
Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni
bwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika cyafunguye Ambasade yacyo mu
Rwanda.
Ibihugu
byombi binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko
hari abanyeshuri baruvamo bajya kwiga muri iki gihugu cy’Abarabu.
Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano arimo ay’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire. Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.
Perezida Kagame yasuye Urwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algérie
Yashyize indabo aharuhukiye izi ntwari
Urwibutso rwa Maqam Echahid rumaze imyaka 43 rufunguwe ku mugaragaro