Ku munsi w'ejo nibwo Perezida Kagame yatangiriye uruzinduko rw'akazi muri Kazakhstan. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Tokayev mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, bagirana ikiganiro.
Iki kiganiro cyakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’abaminisitiri bahagarariye u Rwanda na Kazakhstan, yo guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu kiganiro n'itangazamakuru Perezida Kagame yavuze ko we na Perezida wa Kazakhstan bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro, avuga ko ibihugu byabo ari inshuti nziza ndetse ko bashaka amahirwe ari mu bufatanye.
Ati: "Njye na Perezida twagiranye ibiganiro bitanga umusaruro.Ibihugu byacu byombi ninshuti nziza n'abafatanyabikorwa kandi turashaka gushingira kuri uru rufatiro rukomeye kugirango turusheho kunoza ubufatanye.
Nk'uko mwabibonye mu gusinya amasezerano, turashaka gushakisha amahirwe menshi ari mu gufatanya. Haba mu bucuruzi, ikoranabuhanga cyangwa ubuhinzi.ibihugu byacu byombi byifuza kwigira ku bandi".
Yavuze ko bishimiye amasezerano y'ubufatanye ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro hagati y'u Rwanda na Kazakhstan ndetse ko hari ibyinshi u Rwanda rwabigiraho.
Ati: "Twishimiye amasezerano y’ubufatanye muri rusange ku bucukuzi bw’amabuye y'agaciro hagati y’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda n'icyo muri Kazakhstan. U Rwanda rushobora kungukira cyane ku umenyi bwa Kazakisitani, cyane cyane mu bijyanye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no gutunganya amabuye y'agaciro".
Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda bashora imari mu gukora inkingo kandi na Kazakhstan ikaba yaragiye izikora bityo ko bafatanya bagakomeza guhanga udushya.Ati"Mu Rwanda dushora imari gukora inkingo kandi Kazakisitani na yo yagiye izjkora. Turareba ku gushingira kuri ubu bunararibonye dusangiye kugirango dukomeze guhanga udushya ku bw'inyungu rusange z'abaturage bacu".
Perezida Kagame yasoje avuga ko ashimishijwe no kuba muri Kazakhstan ndetse anaha ikaze mu Rwanda Perezida w'iki gihugu.Ati"Nyakubahwa Perezida, biranshimishije kuba hano kandi twizeye ko tuzakwakira umunsi umwe mu Rwanda vuba aha. Uhawe ikaze cyane".
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
U Rwanda na Kazakhstan basinyanye amasezerano
Perezida Kagame yahaye ikaze Perezida wa Kazakhstan mu Rwanda