Perezida Kagame ari muri Guinea mu itangizwa ry'umushinga munini ku Isi w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Amakuru ku Rwanda - 11/11/2025 3:17 PM
Share:
Perezida Kagame ari muri Guinea mu itangizwa ry'umushinga munini ku Isi w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinea aho yakiriwe na Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya.

Perezida Kagame yasuye Guinea mu kwifatanya nayo mu itangizwa ry'umushinga munini ku Isi w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Ni umushinga wiswe "Simandou Iron Ore Project" — umushinga munini kurusha iyindi yose y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku isi. Azaboneraho no kwitabira Inama ya Transform Africa Summit ry’uyu mwaka, izaba kuwa Gatatu.

Umushinga "Simandou Iron Ore Project" ni wo munini kurusha indi yose y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (iron ore) ku isi. Nk'uko bitangazwa na Financial Times, ufite agaciro kangana na Miliyari 23 z'amadorali, mu mafaranga y'amanyarwanda akaba ari Tiriyari 31,05.

Uyu mushinga uherereye mu karere ka Nzérékoré, mu Majyepfo‑Uburasirazuba bwa Guinea. Ni umushinga wari umaze imyaka myinshi utegerejwe, ukaba witezweho kujya utanga umusaruro wa toni miliyoni 120 z’amabuye y’agaciro y’Ubutare [Iron] ku mwaka.

Biteganyijwe ko hazacukurwa amabuye y’agaciro afite ireme ryiza cyane, akazakusanywa ndetse agatunganywa, hakazabaho no kubaka inzira ya gari ya moshi izahuza uyu musaruro n’icyambu kigezweho ku nkombe y’inyanja.

Inyigo zerekana ko ubutaka bukungahaye ku mabuye y’agaciro buzavamo toni zirenga miliyari 2.4 z'amabuye y'agaciro. Igihugu cya Guinea cyemeza ko uyu mushinga uzaba igice cy’“umuyoboro w’iterambere” (bridge to prosperity) mu rwego rw’ubukungu nk'uko bitangazwa na The Guardian.

Perezida Kagame yageze muri Guinea yakirwa na Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...