Ejo hashize ku wa Gatatu ibyishimo byari byose ku bafana ba Real Madrid nyuma y'uko umunyamakuru Fabrizio Romano atangaje ko ibiganiro hagati ya Real Madrid na Vinicius biri kugana ku musozo, ndetse ko bamaze kumvikana kongera amasezerano azageza mu 2030 agikinira iyi kipe.
Gusa kuri uyu wa Kane ibintu byasubiye i rudubi, aho abahagarariye Vinicius banyomoje ayo makuru bavuga ko ibiganiro byo kongera amasezerano ntacyo birageraho. Aba bagabo bavuga ko umupira uri mu biganza bya Real Madrid, ko bo nta kibazo na kimwe bafite.
Ubuheruka Vinicius Jr yanze amasezerano yahabwaga, aho bivugwa ko kimwe mu byo yasabaga harimo ko umufaransa Kylian Mbappe atagomba kumujya hejuru ku mushahara.
Mu gihe kubaka ubusatirizi burimo Mbappe na Vinicius nabyo biri kugorana kuko bose baba bifuza kunyura ku ruhan de rw'ibumoso, ndetse amakipe yo muri Saudi Arabia akaba amaze igihe agaragaza ko ashaka Vinicius ku bubi n'ubwiza, Florentino Perez ngo yaba yatangiye kwitegura gutandukana n'uyu munya-Brazil.
Inkuru y'umunyamakuru witwa Mario Cortegana usanzwe yandikira ikinyamakuru The Athletic, yatangaje ko Perez yaba yamaze kwanzura ko Real Madrid yareka Vinicius Jr akagenda akabisa Mbappe, ahubwo bagasinyisha Erling Haaland akajya gufatanya na Mbappe, Rodrygo na Bellingham gushaka ibitego.
Kuri ubu Vinicius Jr aracyafite amasezerano y'imyaka ibiri muri Real Madrid, mu gihe Erling Haaland aherutse gusinya amasezerano maremare muri Manchester City azarangira mu 2034 bivuze ko kumugura nawe bitoroshye.
Ubusatirizi bwa Vinicius na Mbappe i Madrid bukomeje kugorana
Perez arifuza kuzana Haaland mu gihe yaba atandukanye na Vinicius