Paul Pogba yasubiye mu kibuga nyuma y’imyaka ibiri

Imikino - 23/11/2025 5:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Paul Pogba yasubiye mu kibuga nyuma y’imyaka ibiri

Umukinnyi w’Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Monaco,Paul Pogba yasubiye mu kibuga nyuma y’imyaka ibiri kubera ibihano yari yarafatiwe.

Ku munsi wejo ku wa Gatandatu nibwo AS Monaco yatsinzwe na Rennes ibitero 4- 1 mu mukino wo ku munsi wa 13 wa shampiyona y’u Bufaransa. Paul Pogba w’imyaka 32 yinjiye mu kuvuga asimbuye ku munota wa 85 asimbuye Mamadou Coulibaly.

Ni nyuma y’uko yaherukaga mu kibuga mu kwezi kwa 12 muri 2023 kubera ibihano yari yarafatiwe nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone".

Mu ntangiriro za  2024 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yafatiwe ibi bihano. 

Byari Nyuma y’umukino Juventus yatsinzemo Udinese 3-0 muri Nzeri 2023 ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyije bamwe mu bakinnyi ba Juventus, kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha ibiyobyabwenge, hagaragaramo na Pogba utari wakinnye uwo mukino.

Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti. Bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga. Usibye guhagarikwa imyaka ine, iyo abihamijwe n’amategeko bishobora no kumuviramo kudasubira mu mukino burundu.

Ibisubizo by’icyo gihe byagaragaje ko Pogba yakoreshaga yo miti, ahita ahagarikwa ariko ahabwa iminsi itatu yo gutanga ibindi bipimo hagasuzumwa neza koko niba ari byo.

Nyuma yo guhabwa iyo minsi yarabitanze ariko ntibyagira icyo bitanga, ahubwo ikipe ihita imuhagarika gusa we n’umunyamategeko we batangira ibikorwa byo kugaragaza ko arengana.

Paul Pogba wari wahanwe kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga yajuririye icyemezo cyamufatiwe mu Rukiko rwa Siporo (CAS) 

ubundi ibi bihano biragabanywa bigirwa amezi 18. 

Uyu mukinnyi yerekeje muri AS Monaco mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka nta kipe afite nyuma yo gusesa amasezerano muri Juventus. Nyuma yo kongera gukina yavuze ko gukina umupira aricyo kintu akunda cyane ubundi ashima Imana kuba yongeye gukina. 

Ati” Gukina umupira w'amaguru nicyo kintu nkunda cyane. Umupira w'amaguru ntabwo warangiye  kuri njye.

Ni njye wababaye cyane. Nari mbitegereje cyane. Ugira ibihe aho satani akugerageza akubwira mu mu mutwe wawe ngo uvuze ngo byarangiye. Ariko hariho Imana nziza, nyizereramo”.

Kugeza ubu AS Monaco iri ku mwanya wa 8 n’amanota 20 ku rutonde rwa shampiyona y’u Bufaransa. 

Paul Pogba yasubiye mu kibuga nyuma y'imyaka ibiri 


Amarangamutima yari yose kuri Paul Pogba 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...