Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, aho impande zombi zemeje ko ubufatanye bwabo burangiye, nubwo Pogba yari afite amasezerano na Monaco kugeza mu 2027.
Umuyobozi Mukuru wa Monaco, Thiago Scuro, yavuze ko gusinyisha Pogba byari umushinga ukomeye kandi wifuzwaga cyane, ariko ko ibyagezweho bitandukanye n’ibyo ikipe yari yiteze.
Scuro yagize ati: “Ni byo, ibyavuye muri uyu mushinga si byo twari twizeye, ariko ntibikwiye gutuma twibagirwa ibyishimo byari biherekeje kugaruka kwe muri ruhago ndetse n’uko muri iki gihe yongeye kubona amahirwe yo gukina umupira w’amaguru ku rwego rw’ababigize umwuga.”
Yakomeje avuga ko Pogba yagize uruhare rukomeye mu gufasha abakinnyi bakiri bato ba Monaco, cyane cyane binyuze mu bunararibonye bwe ndetse n’inama yabagiraga.
Pogba w’imyaka 33, yari yarasinyiye Monaco mu mwaka ushize nyuma y’igihe kitoroshye cyaranze umwuga we. Icyakora, ibibazo by’imvune byakomeje kumubangamira, bituma atabasha kugaruka ku rwego rwo hejuru yigezeho.
Uyu mukinnyi yari yakinnye iminota 45 gusa mu mikino ya gicuti yabanjirije shampiyona, ubwo Monaco yakinaga na Saint-Priest ku wa 18 Nyakanga.
Monaco yari imaze ibyumweru byinshi imumenyesha ko ishaka gusesa amasezerano yabo, mbere y’uko kuri uyu wa Gatatu impande zombi zibitangaza ku mugaragaro.
Nubwo batandukanye, Pogba azakomeza kuba muri Monaco kugira ngo akomeze kwitabwaho ku bijyanye n’imvune ze, ndetse azakomeza gukoresha ibikorwaremezo by’ikipe mu gihe cyo kuvurwa.
Itangazo ryo gutandukana kwabo rije kandi mbere gato y’umukino wa Monaco na Gornik Zabrze yo muri Poland, uteganyijwe kuri uyu wa Kane saa 20:00, mu mukino ubanza wa kamarampaka yo gushaka itike ya UEFA Conference League.

