Iki gitabo cyanditse mu buryo bw’inkuru ishushanyije (comic book) kigaragaza akamaro ka siyansi mu buzima bwa buri munsi, abahanga mu bya siyansi urubyiruko rushobora kwigiraho no kureberaho kandi kikerekana akamaro ko kwiga amasomo ya STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics) mu iterambere ry’igihugu.
Cyubakiye ku nkuru ya Mutoni, umukobwa w’umwangavu utuye mu cyaro cya Kiruku mu Karere ka Gakenke, akaba akunda siyansi cyane. Nubwo ahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo gucibwa intege n’ababyeyi n’abahungu bigana batemera ko ashoboye amasomo ya siyansi ndetse n’imirimo itandukanye ituma adasubiramo atiga nk’uko bikwiye, Mutoni akomeza urugendo rwe rwo gushaka ubumenyi no guhanga udushya.
Nyuma yo gutsinda neza ikizamini cya leta cy’icyiciro rusange, agakomereza mu cyiciro cy’isumbuye, ahuza imbaraga n’inshuti ze Simbi na Kagabo, bakavumbura imashini ikoreshwa mu buhinzi. Ubuvumbuzi bwabo bufasha aho batuye mu kunoza imihingire no kongera umusaruro, bugatuma baba ibimenyabose mu gihugu no hanze yacyo, bakagaragaza imbaraga z’ibisubizo biturutse mu rubyiruko.
Urugendo rwa Mutoni ruba isoko y’ihumure ku ngeri zitandukanye z’abantu, rukerekana uburyo siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya bishobora gutuma habaho impinduka z’ingirakamaro mu muryango mugari.
Iki gitabo kandi kigaragaza imbaraga ziva mu kugira amatsiko afite intego, gukorera hamwe no guhanga udushya dusubiza ibibazo bihari. Cyerekana ko buri muntu, hatitawe ku myaka, igitsina cyangwa aho atuye, ashobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu gace cyangwa igihugu atuyemo.
“Mutoni: The Innovator of Kiruku” cyagenewe abanyeshuri n’urubyiruko ndetse n’abantu bose bashishikajwe no kumenya byinshi ku buryo siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo bifasha gukemura ibibazo.
Nzabonimpa yabwiye inyaRwanda ko yatangiye kumurika iki gitabo ahereye mu mashuri yisumbuye. Ku itariki ya 29 Ukwakira yakimurikiye muri GS Kacyiru II mu Karere ka Gasabo naho ku itariki ya 15 Ugushyingo akimurikira muri Ecole St Bernadette Kamonyi, akaba azakomereza no mu yandi mashuri.
Iri murika ni urubuga rwo gutera amatsiko no kuzamura urukundo rwo kwiga siyansi mu bakiri bato, hagaragazwa uko yakoreshwa mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi ko nabo bashobora kuba abashakashatsi n’abahanzi b’udushya, bagahindura imibereho yabo n’iy’aho batuye bifashishije siyansi n’ikoranabuhanga.
Muri ibi bikorwa, hasomwa igitabo, hakavugwa imivugo ijyanye na siyansi kandi abanyeshuri bakaganirizwa n’umuhanga mu bya siyansi n’ikoranabuhanga, bityo bakamwungukiraho byinshi.
Iki gitabo gikomoka ku gihembo Patrick Nzabonimpa yahawe n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) nka Best Science, Technology and Innovation Communicator mu 2023, kikaba cyarasohowe na Imagine We Rwanda.

Patrick Nzabonimpa yamuritse igitabo gikundisha urubyiruko siyansi no guhanga udushya









Igitabo “Mutoni: The Innovator of Kiruku” cyagenewe abanyeshuri n’urubyiruko
