Amashusho
y’iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025. Mu itangazo
rigenewe abanyamakuru, Bizimana yavuze ko iyi ndirimbo, yakozwe mu buryo
bw’amajwi (Audio) na Mastola, ni mu gihe amashusho yakozwe na Kingsley.
Uyu
muramyi yavuze ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rushya mu muziki we.
Agaruka ku ndirimbo ye yagize ati “Agakiza ni ijwi ry’ubuzima bushya, ni
ubutumwa bw’icyizere, agakiza n’urukundo rw’umukiza,”
Yashimangiye
ko tariki ya 5 Mata 2026 izaba umunsi ukomeye mu mateka ye, kuko ari bwo
azataramira i Kigali, ndetse azabihuza no kumurika Album ye yise ‘Agakiza’,
cyane ko bizaba ari no ku munsi wa Pasika.
Yavuze
ati “Nshimishijwe no kuzagaruka i Rwanda mu gihe cy’urukundo n’icyizere,
tuzahimbaza Pasika mu buryo budasanzwe, n’umushyitsi wihariye uzaduherekeza.”
Yasohoye
iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura ibitaramo bibiri muri Canada, birimo icyo
azakorera mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, n’icyo azakorera mu Mujyi wa
Ottawa, ku wa 20 Mata 2025. Aya ni amahirwe yo kwerekana umurage we w’imyaka
myinshi akora ibikorwa by’ubugingo n’umuziki wubatse imitima y’abantu.
Patient
Bizimana amaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no
kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.
Uyu
muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’ yakoreye ibitaramo mu bihugu
bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.
Bizimana
avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo
bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero
Restoration Church.
Yavukiye
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987
akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 38.
Yize
amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu
Burengerazuba bw’u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga
icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Patient
Bizimana yatangaje ko yashyize hanze iyi ndirimbo ‘Agakiza’ mu gihe ari
kwitegura kugaruka i Kigali
Patient
yavuze ko Album ye ‘Agakiza’ azayimurikira i Kigali mu gitaramo cya Pasika
Muri iki gihe Patient ari kwitegura gutaramira mu Mijyi ibiri ikomeye yo muri Canada
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGAKIZA’ YA PATIENT BIZIMANA