Ni igitaramo cyari kigamije guhimbaza
Imana no gushima ku bwo kwemera gutanga umwana wayo Yesu Kirisito agapfira mwene muntu ku
musaraba i Gologota ku bw'ibyaha bye.
Ni mu gitaramo “Easter Celebration
Season Canada” cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyarwanda batuye muri
uyu mujyi Montreal bakaba bafatanyije n’abaramyi Frank na Serge Iyamuremye.
Ku munsi nyirizina wa Pasika, ni
ukuvuga uyu munsi ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025, arakomereza igitaramo cye i
Ottawa, mu murwa mukuru wa Canada, aho yitezweho kwifatanya n’Abanyarwanda baba
muri uwo mujyi n’indi miryango y’abo.
Patient Bizimana yatangaje ko aya ari amasaha y’umwihariko kuri we, kuko “Pasika yibutsa abantu bose ko nubwo bagwa mu byaha, hari amahirwe yo kuzuka bundi bushya binyuze mu kwemera. Ni yo mpamvu nzayizihiriza hamwe n’abavandimwe bacu baba mu mahanga, tubinyujije mu ndirimbo zifite ubutumwa.”
Patient Bizimana yataramiye mu mujyi wa Montreal
Umuramyi Iyamuremye Serge yifatanyije na Patient Bizimana mu gitaramo cyabereye Montreal
Umuramyi Aime Frank nawe yifatanyije na Patient Bizimana
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe