Ni
igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusoza umwaka no kwinjira mu mushya wa 2026,
binyuze mu kuramya n’amashimwe, kikazabera mu mujyi wa Phoenix, abagitegura bakaba bavuga ko kizaba cyuzuye umwuka w’Imana n’umunezero, ku wa 20 Ukuboza
2025.
Mu
butumwa Tumaini Byinshi yashyize kuri konti ye ya Instagram, yasobanuye
icyatumye bategura iki gitaramo n’umwuka bifuza ko uzakirangwamo.
Yagize ati: “Uwiteka arakomeye kandi akwiriye
gushimwa. Nimusange hamwe dutaramane, dukore ijoro ryuje imbaraga mu kuramya no
kwizihiza ibyiza Imana yadukoreye muri uyu mwaka wa 2025. Tuzashimira Imana ku
bw’ubudahemuka bwayo bwagaragaye muri uru rugendo rw’umwaka.”
Yakomeje
abwira abakunzi b’umuziki wo kuramya ati “Ndi kumwe n’abaramyi mukunda barimo
Patient Bizimana na Eric Kadogo. Iki gitaramo kizaba cyuzuye Umwuka Wera.
Tuzaririmba twishimye kubera Umwami wacu Yesu, tuzamuye ibiganza tumuteye
hejuru tuvuga ngo ‘Uwera’. Ntimuzagire uwo mubura.”
Aba
baramyi batatu bafatwa nk’inkingi mu muziki wo kuramya ndetse n’abo mu matorero
atandukanye bakurikirana ibikorwa byabo, bazafatanya guhuriza hamwe indirimbo
zubaka imitima, izivuga ubutwari bw’Imana n’ubudahemuka bwayo.
Patient
Bizimana, umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya wagiye unyura imitima
y’abatari bake, azafatanya na Eric Kadogo, umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zifite
ubutumwa bwimbitse, ndetse na Tumani Byinshi, umwe mu bazamukanye ingoga mu
muziki wo kuramya muri ‘diaspora’ nyarwanda.
Iki
gitaramo cyitezweho guhuza abantu benshi bifuza kurangiza umwaka baha
icyubahiro Imana, no kwinjira mu mwaka mushya bafite icyizere n’umutuzo wo mu
mutima.
Abategura basaba abatuye Arizona n’abo hafi yayo kugira ngo bazazirikane iyi tariki izahuriza hamwe umunezero, amasengesho n’imbaraga z’umuziki wo kuramya.

Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo nka “Ubwo buntu” ategerejwe muri Arizona kuzana ijoro ry’amasengesho n’indirimbo zubaka imitima mu gusoza umwaka

Tumani Byinshi wagize ibihe byiza binyuze mu ndirimbo nka ‘Abafite Ikimenyetso’ arateganya gusangira n’abitabira umwuka w’ihumure n’amashimwe y’umwaka wa 2025

Ni ku nshuro ya Gatatu, Patient Bizimana na Tumaini bagiye guhurira ku rubyiniro

Eric Kadogo azasusurutsa abitabira muri Phoenix mu ndirimbo zihamya ubudahemuka bw’Imana n’ihumure ryayo

Gusoza umwaka mu mwuka w’amasengesho n’amashimwe! Tumaini Byinshi, Patient Bizimana & Eric Kadogo bategerejwe mu gitaramo kizabera muri Arizona
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "AGAKIZA" YA PATIENT BIZIMANA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI YESU" Y'UMUHANZI TUMAINI BYINSHI
KANDA HANO UREBE ZIMWE MU NDIRIMBO ERIC KADOGO YAGIZEMO URUHARE
