Patient Bizimana, Tumaini na Eric Kadogo bategerejwe mu gitaramo cyo gusoza umwaka muri Arizona

Imyidagaduro - 13/12/2025 4:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Patient Bizimana, Tumaini na Eric Kadogo bategerejwe mu gitaramo cyo gusoza umwaka muri Arizona

Mu mpera z’umwaka wa 2025, abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane muri Leta ya Arizona, bari kwitegura ijoro ryihariye ry’amasengesho, kuramya no gushima Imana, rizabahuza n’abaramyi bakomeye barimo Patient Bizimana, Tumaini Byinshi na Eric Kadogo.

Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusoza umwaka no kwinjira mu mushya wa 2026, binyuze mu kuramya n’amashimwe, kikazabera mu mujyi wa Phoenix, abagitegura bakaba bavuga ko kizaba cyuzuye umwuka w’Imana n’umunezero, ku wa 20 Ukuboza 2025.

Mu butumwa Tumaini Byinshi yashyize kuri konti ye ya Instagram, yasobanuye icyatumye bategura iki gitaramo n’umwuka bifuza ko uzakirangwamo.

Yagize ati: “Uwiteka arakomeye kandi akwiriye gushimwa. Nimusange hamwe dutaramane, dukore ijoro ryuje imbaraga mu kuramya no kwizihiza ibyiza Imana yadukoreye muri uyu mwaka wa 2025. Tuzashimira Imana ku bw’ubudahemuka bwayo bwagaragaye muri uru rugendo rw’umwaka.”

Yakomeje abwira abakunzi b’umuziki wo kuramya ati “Ndi kumwe n’abaramyi mukunda barimo Patient Bizimana na Eric Kadogo. Iki gitaramo kizaba cyuzuye Umwuka Wera. Tuzaririmba twishimye kubera Umwami wacu Yesu, tuzamuye ibiganza tumuteye hejuru tuvuga ngo ‘Uwera’. Ntimuzagire uwo mubura.”

Aba baramyi batatu bafatwa nk’inkingi mu muziki wo kuramya ndetse n’abo mu matorero atandukanye bakurikirana ibikorwa byabo, bazafatanya guhuriza hamwe indirimbo zubaka imitima, izivuga ubutwari bw’Imana n’ubudahemuka bwayo.

Patient Bizimana, umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya wagiye unyura imitima y’abatari bake, azafatanya na Eric Kadogo, umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, ndetse na Tumani Byinshi, umwe mu bazamukanye ingoga mu muziki wo kuramya muri ‘diaspora’ nyarwanda.

Iki gitaramo cyitezweho guhuza abantu benshi bifuza kurangiza umwaka baha icyubahiro Imana, no kwinjira mu mwaka mushya bafite icyizere n’umutuzo wo mu mutima.

Abategura basaba abatuye Arizona n’abo hafi yayo kugira ngo bazazirikane iyi tariki izahuriza hamwe umunezero, amasengesho n’imbaraga z’umuziki wo kuramya.


Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo nka “Ubwo buntu” ategerejwe muri Arizona kuzana ijoro ry’amasengesho n’indirimbo zubaka imitima mu gusoza umwaka


Tumani Byinshi wagize ibihe byiza binyuze mu ndirimbo nka ‘Abafite Ikimenyetso’ arateganya gusangira n’abitabira umwuka w’ihumure n’amashimwe y’umwaka wa 2025 

Ni ku nshuro ya Gatatu, Patient Bizimana na Tumaini bagiye guhurira ku rubyiniro


Eric Kadogo azasusurutsa abitabira muri Phoenix mu ndirimbo zihamya ubudahemuka bw’Imana n’ihumure ryayo


Gusoza umwaka mu mwuka w’amasengesho n’amashimwe! Tumaini Byinshi, Patient Bizimana & Eric Kadogo bategerejwe mu gitaramo kizabera muri Arizona 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "AGAKIZA" YA PATIENT BIZIMANA

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI YESU" Y'UMUHANZI TUMAINI BYINSHI


KANDA HANO UREBE ZIMWE MU NDIRIMBO ERIC KADOGO YAGIZEMO URUHARE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...