Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Umwe mu bahanzi bakoze mu
nganzo muri iki cyumweru, ni umuririmbyi
w’indirimbo za Gospel, Patient Bizimana, wagarukanye indirimbo nshya yise
“Agakiza (Salvation)”Nyuma y’igihe adahagurukiye umuziki kubera impamvu
z’umuryango no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nayo ya mbere
kuri album ye igomba gusohoka kuri Pasika ya 2026.
Amashusho y’iyi ndirimbo
yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025. Mu itangazo rigenewe
abanyamakuru, Bizimana yavuze ko iyi ndirimbo, yakozwe mu buryo bw’amajwi
(Audio) na Mastola, ni mu gihe amashusho yakozwe na Kingsley.
Uyu muramyi yavuze ko iyi
ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rushya mu muziki we. Agaruka ku ndirimbo ye
yagize ati “Agakiza ni ijwi ry’ubuzima bushya, ni ubutumwa bw’icyizere, agakiza
n’urukundo rw’umukiza,”
Yashimangiye ko tariki ya
5 Mata 2026 izaba umunsi ukomeye mu mateka ye, kuko ari bwo azataramira i
Kigali, ndetse azabihuza no kumurika Album ye yise ‘Agakiza’, cyane ko bizaba
ari no ku munsi wa Pasika.
Yavuze ati “Nshimishijwe
no kuzagaruka i Rwanda mu gihe cy’urukundo n’icyizere, tuzahimbaza Pasika mu
buryo budasanzwe, n’umushyitsi wihariye uzaduherekeza.”
Yasohoye iyi ndirimbo mu
gihe ari kwitegura ibitaramo bibiri muri Canada, birimo icyo azakorera mu Mujyi
wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, n’icyo azakorera mu Mujyi wa Ottawa, ku wa 20
Mata 2025. Aya ni amahirwe yo kwerekana umurage we w’imyaka myinshi akora
ibikorwa by’ubugingo n’umuziki wubatse imitima y’abantu.
Patient Bizimana amaze
imyaka irenga 15 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu
kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.
Mu bandi bakoze mu nganzo
harimo umuhanzikazi Tonzi, Alexis Nkomezi, itsinda rya True Promises, Zion
Worship Team, Mr Kagame, Nessa na Beat Killer bashyize hanze indirimbo bise ‘Turahangana’
n’abandi.
Dore urutonde
rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend Abakristo bazizihizamo Pasika, umunsi mukuru w'izuka rya Yesu/Yezu Kristo:
1. Agakiza – Patient Bizimana
2. Yemeye arabambwa – True Promises
3. Yesu niwe mucyo wanjye – Alexis Nkomezi
4. He Hidden My Soul – Papi Clever & Dorcas
5. Naracunguwe – Zion Worship Team
6. Omushagama - Tonzi
7. Rwanda – Mr Kagame
8. Nzamutegereza – Tresor Zebedayo
9. Umugongo wanjye urahetse – Mutebutsi Family
10.Ni muri Yesu – Horebu Choir ADEPR Kimihurura