Mu Rwanda, nk’uko bimeze ahandi henshi ku isi, hari abantu benshi, cyane cyane abagore n’abakobwa, banyuze mu buzima butoroshye: bamwe bahoze mu buzererezi, abandi baterwa inda zitateguwe, abandi bishoye mu ngeso mbi no mu biyobyabwenge bashaka amaramuko. Abenshi muri bo basanga ubuzima bwabo butakigira icyerekezo, bakabura icyizere, bakarara mu mihanda, bakabura icyo bizera.
Ni muri urwo rwego umuryango AERA Ministries (Association Évangélique pour la Restauration des Amies), uyobowe na Pastor Marie Chantal Uwanyirigira, wiyemeje guhindura iyo sura, ugatanga icyizere gishya. Nyuma yo gutanga amahugurwa ku bakobwa banyuze mu buzima busharira, kuri ubu AERA Ministries yahishuye ko igiye kugeza ubutumwa bwiza mu bigo ngororamuco.
Tariki ya 9 Gicurasi 2025, kuri AEBR Kacyiru habereye umuhango ukomeye wo gusoza amahugurwa y’imyuga mu budozi. Abo banyeshuri b’abakobwa n’abagore bigishijwe mu gihe cy’amezi icyenda nyuma yo kubanza kwakira inyigisho z’Ijambo ry’Imana. Abahawe amahugurwa ni abahoze barara mu mihanda, abandi bakaba bavuye mu buzima bwo kwiheba. Nyuma yo gusoza amasomo bahawe impamyabumenyi.
Uyu muhango witabiriwe n’inzego za Leta, abashumba b’amatorero, abafatanyabikorwa n’abandi bantu batandukanye. Umwe mu banyeshuri, Madame Munezero yagarutse ku rugendo rwe rw’ihinduka. Ati: “Nahoze ndi indangamirwa yo mu muhanda. Pastor Marie Chantal yambwiye ubutumwa bwiza, ndakizwa. Ntibyagarukiye aho, yankurikiranye kugeza ubwo nize kudoda, none nanahawe imashini. Nditeguye guhindura ubuzima bwanjye.”
Pastor Marie Chantal, umuyobozi wa AERA Ministries, usanzwe azwiho ibikorwa by’ubugiraneza n’ubwitange, yavuze ko ibi bikorwa bitagamije gusa gutanga ubumenyi bw’umwuga, ahubwo ko igihamya nyayo y’ihinduka ari iyo umutima wa muntu uhinduwe n’Ijambo ry’Imana.
Yavuze ko AERA Ministries ifite intego yo kuvana abantu mu mwijima wo kwiheba ikabageza ku rumuri rwa Kristo. Yunzemo ati "Turateganya gusaba uburenganzira tukajya no mu bigo ngororamuco gukora ivugabutumwa, kuko twizeye ko Ijambo ry’Imana rikiza, rigahindura, rigahumuriza.”
Yanasabye abafatanyabikorwa ko babatera inkunga kugira ngo babashe kugura inkweto za Bodaboda zigera ku bihumbi bine zo kwambika abana batagira kirengera. Ati: “Ufite umutima wo gufasha, ntabe areba ku bukire afite, ahubwo ku mutima w’urukundo. Twese dufite icyo twatanga.”
Mu bafatanyabikorwa bitabiriye uwo muhango harimo na Pastor Eugene wo mu itorero ry’Abangilikani rya Kacyiru, uyobora umuryango OEPESD, yavuze ko ibikorwa bya AERA bihuye n’indangagaciro z’umuryango ayoboye. Ati: “Twahisemo kuba abafatanyabikorwa ba AERA kuko twasanze dufite intego imwe: gukiza abantu babayeho mu buzima bubi, tukabafasha kwiyubaka.”
Iri tsinda ry’abagore n’abakobwa bahawe ubumenyi mu budozi ni icyiciro cya gatatu cyahawe amahugurwa na AERA Ministries. Ku bufatanye n’abarimu barimo Madame Anne, aba banyeshuri bigishijwe ubumenyi bufatika bwo kuboha ubuzima bushya, bakaba biteguye kujya ku isoko ry’umurimo.
AERA Ministries, yashinzwe kugira ngo ibe igisubizo ku bibazo by’ubuzima bw’abatakaje icyizere, igendera ku magambo ari muri Yohana 5:17: “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.” Pastor Marie Chantal, agira ati: “Ijambo ‘Kora ndebe’ rigomba kuruta cyane ‘Vuga numve’. Kuko mu bikorwa, niho havugira urukundo nyarwo rwa Yesu Kristo.”
Impinduka zigaragara zishingiye ku mahame y’Imana ku ivugabutumwa ryo mu bigo ngororamuco
Gahunda yo kugera no mu bigo ngororamuco irateganywa gutangira vuba, aho AERA Ministries izaba ijyanye ubutumwa bwiza, ubufasha bw’isanamitima, amahugurwa y’imyuga n’ubushobozi bwo guhindura ubuzima burundu. Ni umushinga ugamije kurandura umuzi w’ihungabana, ubwigunge n’ubwigunge bw’igihe kirekire, kandi ukazageza ku bantu benshi amasomo y’ubuzima bushingiye ku Mana. “Ibyiringiro ni impano y’Imana, ariko kubigabanya ku bandi ni inshingano yacu.” — AERA Ministries
Pastor Marie Chantal, Umuyobozi Mukuru wa AERA Ministries yatangaje ko bateganya gukorera ivugabutumwa mu bigo ngororamuco
Pastor Eugene uyobora OEPESD Organisation yatanze imashini kuri bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo
Pastor Uwanyirigira Marie Chantal yahinduriye ubuzima abakobwa banyuze mu buzima bugoye
Abanyeshuri 10 bakurikiye amasomo y’Ubuyobozi mu cyiciro cya gatatu bahawe inyemezabumenyi