Pastor Oyakhilome yavuze ko igihe inkingo za Koronavirus zasohokaga, Papa Fransisiko yari umwe mu bashishikarije abantu gufata uru rukingo kandi na we ararufata kugira ngo ababere urugero, kuko kubwira abantu kwikingiza wowe utarikingije byari kugaragara nko kubaroha, Papa Francis rero yahisemo kubaha urugero rwiza.
Uyu mu Pasiteri utarigeze na rimwe ahisha ko adashyigikiye ko abantu baterwa inkingo za Covid-19, yongeyeho ko atigeze ashyigikira umwanzuro wa Papa Francis ku bijyanye no gufata urukingo.
Yavuze ko mbere Papa Francis yari ameze neza, kandi nta bibazo by’ubuzima agaragaza, ariko kuva yafata urukingo, yatangiye kurwaragurika, atangira guhora mu birato, mbese ubuzima bwe butangira kutamera neza. Oyakhilome yashimangiye amagambo ye agira ati: "Yishwe n'urukingo."
Benshi bamwutse inabi bavuga ko ibyo yatangaje ari ibinyoma byambaye ubusa nk'uko bigaragara kuri Ireport247news na remedyblog ikurikirwa n'abarenga ibihumbi 800 kuri Instagram. Pastor Chris yatangaje ibi mu gihe nyamara Vatican yatangaje Papa Francis yazize guhagarara ku mutima ndetse n'indwara yo guturika kw'imitsi y'ubwonko (Stroke).