Papa Sava asanga amatora yo kuri Internet adakwiye kuba igipimo cyo guhemba abakinnyi ba filime -VIDEO

Cinema - 19/11/2025 6:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Sava asanga amatora yo kuri Internet adakwiye kuba igipimo cyo guhemba abakinnyi ba filime -VIDEO

Mu gihe amarushanwa y’abakinnyi ba filime akomeje gutera imbere muri Afurika, bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Niyitegeka Gratien, wamamaye nka Papa Sava na Seburikoko, barasaba ko habaho impinduka mu buryo abakinnyi bahabwa ibihembo.

Papa Sava, umukinnyi w’inararibonye wagiye agaragaza impano muri filime nyarwanda, yagaragaje ko gutora abakinnyi hifashishijwe amajwi yo kuri Internet bidakwiye kuba igipimo mu guhemba abakinnyi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Niyitegeka uzwi nka ‘Papa Sava’ yavuze ko gukurikiza amajwi y’abatora bonyine bishobora gutanga ibisubizo bidahuye n’ukuri, ahubwo ibikorwa by’umukinnyi bikwiye gusuzumwa n’Akanama Nkemurampaka.

Ati: "Njyewe ngira uko mbitekereza, bariya badutora bumva ko ari twebwe dufite amafaranga. Rero guhindukira tukajya kuyabasa, kandi bamwe ubanyuramo bakubwira bati ‘tugurire akantu’, ni nk’aho tuba tubacanga. Ni nk’aho umuhanzi mukuru yaza mu Rwanda, akaza kudusaba amafaranga natwe. Usanga bitabanyura,"

Uyu mukinnyi yagaragaje ko amatora yo kuri Internet ashobora kuba iyanga nko muri ‘Mashariki African Film Festival’ iri kuba ku nshuro ya 11, kuko akenshi abatora batagira ubushobozi cyangwa ubumenyi buhagije ku bikorwa by’abahanzi.

Kuri we, ibi bishobora gutuma umuhanzi cyangwa umukinnyi w’indashyikirwa atabona agaciro akwiye.

Papa Sava asanga bikwiye ko mu marushanwa nk’aya, habamo guhabwa agaciro ku bikorwa nyirizina (filime umukinnyi yagaragaje, imikorere ye ku rubyiniro, ubuhanga mu gukina);

Kuba akanama Nkemurampaka kagenzura abatsinze, hatitawe ku majwi y’abatora kuri Internet; gukura amafaranga mu bikorwa byo gutora kuko bituma habaho kwishyira hejuru kw’abafite ubushobozi, aho guha agaciro impano.

Akomeza agira ati: "Gutora abantu bagatoresha amafaranga kugirango tugire uwo tubona (umukinnyi wa filime) ntibikwiye kubaho. Njyewe niko ndi kubyumva, tukagira iserukiramuco ryagutse, natwe tuziramo ishema, naje hano kugirango nze gusaba abantu amajwi, Oya! Numva bitandyohera cyane."

N’ubwo uyu mukinnyi adasaba guhagarika burundu amatora muri ‘Mashariki Awards’, yifuza ko ubutaha hatabaho uburyo bwo gutora abakinnyi hakoreshejwe amajwi yo kuri Internet.

Ku rundi ruhande, ‘Papa Sava’ yemeza ko umuhanzi akwiye guhora agirana ibiganiro n’abaturage atagamije kwitoresha, hanyuma Akanama Nkemurampaka kakemeza uwatsinze.

Mu gihe amarushanwa nka Mashariki African Film Festival akomeje kuba ku nshuro ya 11, Papa Sava asanga hakenewe guhindura imitegurire y’amarushanwa, kugira ngo abakinnyi bahabwe ibihembo bishingiye ku mpano yabo nyakuri, aho kureba gusa amajwi y’abafana kuri Internet.

‘Papa Sava’ ntanyuranya na Uwamahoro Antoinette wamamaye nka ‘Intare y’Ingore’ ugira uti “Nanjye icyo navuga, kugora abafana byo nibyo birahari, kwirirwa ubabwira ngo bagutore kandi bazi ko uhora ukina ntabwo aribyo, noneho ikintu cyajemo amafaranga kiba cyabaye ikindi kibazo.”

Akungamo ati: “Nibaza ko bakwiye kwiga uko umuntu yajya atora rimwe gusa cyangwa bagashyiraho itsinda ry’akanama nkemurampaka kagatora uwakoze neza. Uyu mwaka twarabyemeye turabikora ariko twifuza ko ubutaha byahinduka.”

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yabwiye InyaRwanda ko mu gutegura iri serukiramuco bubakira ku bitekerezo by’abantu barigiramo uruhare, bityo ko nyuma yaryo bazaganira n’abakinnyi ba filime bakumva ibitekerezo byabo, hagamije gutegura ibihembo binyuze mu mucyo.

Ati: “Turateganya ko nyuma y’iri serukiramuco tuzahurira hamwe. Yaba twe abakinnyi ndetse namwe banyamakuru twagendanye, tukaganira tukareba igikwiye. Ni ubwa mbere tugiye gutanga igihembo cy’imodoka, turi kubyigiramo. Ntekereza ko ubutaha nitubikora bizarushaho kuba byiza.”

Aya matora ari kuba muri Mashariki African Film Festival ari mu byiciro bibiri; hari icyiciro cy’umugore ukunzwe kurusha abandi ‘People’s Choice’ uzahembwa imodoka, ndetse n’icyiciro cy’umugabo ukunzwe kurusha abandi ‘People’s Choice’ uzahembwa imodoka. Ni mu gihe ibindi byiciro hazitabazwa Akanama Nkemurampaka. Ibihembo bya Mashariki African Film Festival 2025 bizatangwa ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Kanda HANO wiyandikishe ubashe kuzitabira iri serukiramuco

Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye muri "Mashariki Awards"

‘Papa Sava’ yahamije ko amatora yo kuri Internet adakwiye kuba ishingiro ryo guhemba abakinnyi ba filime, agaragaza ko impano n’imirimo y’umuhanzi aribyo bikwiye gushungurwa n’Akanama Nkemurampaka

'Papa Sava' ari kumwe n'abandi bakinnyi bahatanye muri 'Mashariki African Film Festival' mu muganda wabereye mu Cyuve mu Karere ka Musanze mu muganda wo gutera igiti

Kandea HANO wiyandikishe ubashe kuzitabira iri serukiramuco

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIYITEGEKA ‘PAPA SAVA’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...