Papa
Sava, umukinnyi w’inararibonye wagiye agaragaza impano muri filime nyarwanda,
yagaragaje ko gutora abakinnyi hifashishijwe amajwi yo kuri Internet bidakwiye
kuba igipimo mu guhemba abakinnyi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Niyitegeka uzwi nka ‘Papa Sava’ yavuze ko
gukurikiza amajwi y’abatora bonyine bishobora gutanga ibisubizo bidahuye
n’ukuri, ahubwo ibikorwa by’umukinnyi bikwiye gusuzumwa n’Akanama Nkemurampaka.
Ati: "Njyewe ngira uko mbitekereza, bariya badutora bumva ko ari twebwe dufite
amafaranga. Rero guhindukira tukajya kuyabasa, kandi bamwe ubanyuramo bakubwira
bati ‘tugurire akantu’, ni nk’aho tuba tubacanga. Ni nk’aho umuhanzi mukuru
yaza mu Rwanda, akaza kudusaba amafaranga natwe. Usanga bitabanyura,"
Uyu
mukinnyi yagaragaje ko amatora yo kuri Internet ashobora kuba iyanga nko muri ‘Mashariki
African Film Festival’ iri kuba ku nshuro ya 11, kuko akenshi abatora batagira
ubushobozi cyangwa ubumenyi buhagije ku bikorwa by’abahanzi.
Kuri
we, ibi bishobora gutuma umuhanzi cyangwa umukinnyi w’indashyikirwa atabona
agaciro akwiye.
Papa
Sava asanga bikwiye ko mu marushanwa nk’aya, habamo guhabwa agaciro ku bikorwa
nyirizina (filime umukinnyi yagaragaje, imikorere ye ku rubyiniro, ubuhanga mu
gukina);
Kuba
akanama Nkemurampaka kagenzura abatsinze, hatitawe ku majwi y’abatora kuri
Internet; gukura amafaranga mu bikorwa byo gutora kuko bituma habaho kwishyira
hejuru kw’abafite ubushobozi, aho guha agaciro impano.
Akomeza agira ati: "Gutora abantu bagatoresha amafaranga kugirango tugire uwo tubona
(umukinnyi wa filime) ntibikwiye kubaho. Njyewe niko ndi kubyumva, tukagira
iserukiramuco ryagutse, natwe tuziramo ishema, naje hano kugirango nze gusaba
abantu amajwi, Oya! Numva bitandyohera cyane."
N’ubwo
uyu mukinnyi adasaba guhagarika burundu amatora muri ‘Mashariki Awards’, yifuza
ko ubutaha hatabaho uburyo bwo gutora abakinnyi hakoreshejwe amajwi yo kuri
Internet.
Ku
rundi ruhande, ‘Papa Sava’ yemeza ko umuhanzi akwiye guhora agirana ibiganiro
n’abaturage atagamije kwitoresha, hanyuma Akanama Nkemurampaka kakemeza
uwatsinze.
Mu
gihe amarushanwa nka Mashariki African Film Festival akomeje kuba ku nshuro ya
11, Papa Sava asanga hakenewe guhindura imitegurire y’amarushanwa, kugira ngo
abakinnyi bahabwe ibihembo bishingiye ku mpano yabo nyakuri, aho kureba gusa
amajwi y’abafana kuri Internet.
‘Papa
Sava’ ntanyuranya na Uwamahoro Antoinette wamamaye nka ‘Intare y’Ingore’ ugira
uti “Nanjye icyo navuga, kugora abafana byo nibyo birahari, kwirirwa ubabwira
ngo bagutore kandi bazi ko uhora ukina ntabwo aribyo, noneho ikintu cyajemo
amafaranga kiba cyabaye ikindi kibazo.”
Akungamo
ati: “Nibaza ko bakwiye kwiga uko umuntu yajya atora rimwe gusa cyangwa
bagashyiraho itsinda ry’akanama nkemurampaka kagatora uwakoze neza. Uyu mwaka
twarabyemeye turabikora ariko twifuza ko ubutaha byahinduka.”
Umuyobozi
wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yabwiye InyaRwanda ko mu
gutegura iri serukiramuco bubakira ku bitekerezo by’abantu barigiramo uruhare,
bityo ko nyuma yaryo bazaganira n’abakinnyi ba filime bakumva ibitekerezo
byabo, hagamije gutegura ibihembo binyuze mu mucyo.
Ati: “Turateganya ko nyuma y’iri serukiramuco tuzahurira hamwe. Yaba twe abakinnyi
ndetse namwe banyamakuru twagendanye, tukaganira tukareba igikwiye. Ni ubwa
mbere tugiye gutanga igihembo cy’imodoka, turi kubyigiramo. Ntekereza ko
ubutaha nitubikora bizarushaho kuba byiza.”
Aya matora ari kuba muri Mashariki African Film Festival ari mu byiciro bibiri; hari icyiciro cy’umugore ukunzwe kurusha abandi ‘People’s Choice’ uzahembwa imodoka, ndetse n’icyiciro cy’umugabo ukunzwe kurusha abandi ‘People’s Choice’ uzahembwa imodoka. Ni mu gihe ibindi byiciro hazitabazwa Akanama Nkemurampaka. Ibihembo bya Mashariki African Film Festival 2025 bizatangwa ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Kanda HANO wiyandikishe ubashe kuzitabira iri serukiramuco

‘Papa Sava’ yahamije ko amatora yo kuri Internet adakwiye kuba ishingiro ryo guhemba abakinnyi ba filime, agaragaza ko impano n’imirimo y’umuhanzi aribyo bikwiye gushungurwa n’Akanama Nkemurampaka
'Papa Sava' ari kumwe n'abandi bakinnyi bahatanye muri 'Mashariki African Film Festival' mu muganda wabereye mu Cyuve mu Karere ka Musanze mu muganda wo gutera igiti
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIYITEGEKA ‘PAPA SAVA’
