Mu mategeko agenga Vatican, avuga ko
iyo papa yeguye cyangwa se yitabye Imana agomba gusimbuzwa undi binyuze mu
matora agomba kuba mu gihe cy’iminsi hagati ya 15 kugera kuri 20 avuye mu
nshingano.
Icyo gihe, impeta ihabwa papa ndetse
n’ibiro bye birafungwa kugeza habaye amatora yo kwemeza papa mushya hanyuma
akongera agafungura ibiro agatangira inshingano akurikije aho uwo asimbuye yari
agereje.
Nyuma y’uko Papa Francis yitabye Imana,
amategeko agomba gukurikizwa hakaba amatora mu minsi hagati ya 15 na 20 uhereye
uyu munsi yitabiyeho Imana.
Amakuru avuga ko gutora papa (Conclave)
bishobora gukorwa hagati ya tariki 06 Gicurasi na 11 Gicurasi 2025.
Mu gihe atari yatorwa, Kiliziya
Gaturika iri mu gihe cyitwa Sede Vacante (Icyicaro cyera kitariho) aho ubuyobozi
bwa Kiliziya buyoborwa n’Inama y’Abakardinali (College of Cardinals) gusa
ntibemerewe gufata ibyemezo bikomeye kugeza hatowe undi Papa.