Ibi byabaye mbere y’uko atangira ku mugaragaro inshingano ze nk’Umushumba mushya aho yitezweho gukomeza umurage w’uwamubanjirije wagaragaye nk'umuyobozi w’icyerekezo cy’ubutabera n’impuhwe.
Papa Leo yasuye basilika ya Santa Maria Maggiore iri i Roma, aho yari mu masengesho ku mva ya Papa Francis, agaragaza icyubahiro n’ishimwe ku buyobozi n’ubwitange bw’uwo yasimbuye.
Uyu muhango waturutse ku bushake bwe bwo gushingira ubuyobozi bwe ku isengesho no ku bwicishije bugufi, agaragaza ko yifuza gukomeza umurongo Papa Francis yasize, wibanda ku gufasha abakene, kurengera ibidukikije, no kwimakaza ubumuntu.
Papa Leo watowe ku wa Kane ushize mu mwiherero w’abakaridinali, yavuze ko yumva atarakwiriye icyubahiro yahawe, ariko ko yiteguye kuyobora Kiliziya atandukanye n’amateka, n’imihindagurikire y’ibihe.
Kuri iki Cyumweru, aratanga umugisha we wa mbere ku mugaragaro kuri rubanda bateraniye muri St Peter’s Square, ndetse biteganyijwe ko azimikwa ku wa 18 Gicurasi mu birori bizitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro bo ku isi hose.
Papa Leon XIV yasengeye imva ya Papa Francis mbere y'uko atangira inshingano ze ku mugaragaro