Iyi
Misa yihariye, igizwe n’uburyo bushya bwa liturujiya yo mu Gitabo cya Misa ya
Kiliziya Gatolika (Missale Romanum), yabereye ahantu hatuje kandi hatatse
ubwiza karemano mu busitani bwa Laudato Si’ Village, hafi y’aho Papa asanzwe
ari kuruhukira, ahari n’ikigo cy’uburezi gishishikariza kubungabunga
ibidukikije.
Mu
ntangiriro y’inyigisho ye, Papa Leo XIV yavuze ko kwiyambaza iryo sengesho
rihereye mu bwiza bw’isi ari nko gusengera mu rusengero rusanzwe rwubatse mu kirere
cy’Imana. Yavuze ko uburyo aho hantu hateye, harimo igicaniro cy’igitambo
imbere n’akazu karimo amazi hafi y’inzira, bifitanye isano n’inyubako za kera
za Gikirisitu, aho batunganyaga ikigega cy’amavubiro (baptistère) hafi
y’umuryango, mu buryo bwerekana ko uwinjiye aba yambutse mu mazi amukiza icyaha
n’intege nke.
Papa
Leo yahise anenga ukuntu isi yugarijwe n’ibiza n’ibindi byago biterwa
n’imihindagurikire y’ibihe, akemeza ko rimwe na rimwe “biba byatewe, cyangwa
byarushijwe n’ubuzima butarimo kwiyoroshya dufite nk’abantu.”
Yagize ati: “Dukeneye gusengera abantu benshi, imbere no hanze ya Kiliziya,
batari bumva ko kurengera ahio dutuye ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho
byihutirwa.”
Yakomereje
ku nyigisho yari yateguwe, Papa Leo XIV yagaragaje ko aho Laudato Si’ Village
iherereye hihariye ku mutuzo n’ubusabane bw’abantu n’isi, bituma haba
itandukaniro rikomeye rihari hagati y’icyo cyanya n’isi yugarijwe n’ihindagurika
ry’ibihe n’intambara. Ati “Ariko ku mutima wa Yubileya y’uyu mwaka turahavuga:
hari icyizere! Twarakibonye muri Yezu, Umukiza w’isi. Uwo ni we ugikomeza
guhosha imiyaga n’imivumba.”
Yasobanuye
ko imigani ya Yezu ku bwami bw’Imana akunze kuyihuza n’imiterere n’imikorere
y’ibidukikije, ari na ko agaragaza ko afite imbaraga zisumba imbaraga zose
zifuza ko ibiremwa byashira ku isi. Ati “Iyo Yezu ategetse umuyaga n’inyanja,
atwereka ububasha bwe bwo kurokora no guha ubuzima busumba imbaraga zose zituma
abantu bacika integer.
Papa
Leo XIV yibukije ko ubutumwa bwo kwita ku bidukikije bwashyizwe mu maboko
y’Abakirisitu n’Umuremyi ubwe: ati“Tumva gutaka kw’isi n’abakene. Iryo jwi
ryabo ryageze ku mutima w’Imana. Umujinya wacu ni umujinya wayo. Umurimo dukora
ni umurimo wayo.”
Kiliziya,
nk’uko yabigaragaje, ifite inshingano zo kuvugisha ukuri mu maso y’amahanga,
kugira ngo ihindure ikibi mo icyiza, akarengane mo ubutabera, kuko ari yo
itanga ubuhamya bw’isezerano rihoraho hagati y’Umuremyi n’ibiremwa.
Yibukije
urukundo rwa Mutagatifu Fransisiko w’i Asizi rwagaragazwaga ku biremwa byose
n’uruhare rwabyo mu buzima, agira ati: “Ni ijisho ry’ubujyanama n’ubwitonzi rishobora
guhindura uko tureba ibintu byaremwe, kandi rikadukura mu kaga k’ibidukikije
katewe no gucika ku mubano hagati yacu n’Imana, na bagenzi bacu ndetse n’isi, aho
twagiye tubihemukira kubera icyaha.”
Yongeyeho
ko Papa Fransisiko yashakaga ko Laudato Si’ Village iba “laburatwari
(laboratoire)” y’ubuzima buyungurura ubusabane n’ibiremwa, ikaba n’ikigeragezo
cy’inzira nshya zo kubibungabunga.
Asoza,
Papa Leo XIV yahamagariye Abakirisitu gukwirakwiza amahoro n’ubusabane ku isi,
yifashishije amagambo ya Mutagatifu Augustin:
“Mana, ibiremwa byawe biragushima kugira ngo tubashe gukunda, kandi turagukunda
kugira ngo ibiremwa byawe bikomeze kugushima.”