Papa Leo XIV ahangayikishijwe na gatanya no kudaha agaciro Isakaramentu ryo Gushyingirwa

Iyobokamana - 21/10/2026 9:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Papa Leo XIV ahangayikishijwe na gatanya no kudaha agaciro Isakaramentu ryo Gushyingirwa

Papa Leo XIV yasabye ko Isakaramentu ryo Gushyingirwa n’umuryango birindwa kandi bigahabwa agaciro gakomeye, agaragaza ko ari inkingi ya sosiyete kandi ko kurengera umuryango bigomba kwitabwaho byihutirwa. Ygaragaje kandi impungenge za Kiliziya Gatolika ku mbogamizi zugarije imiryango, zirimo gatanya no kudaha agaciro isezerano abashakanye bagirana imbere y’Imana.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu nyigisho yatanze mu nama rusange ya buri cyumweru, nyuma yo kugaruka mu mirimo ye nyuma yo kubagwa.


Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Vatican News, mu ijambo rye, Papa Leo XIV yashimangiye ko umuryango ari “ishuri ryigisha ubumuntu bwimbitse”, anasaba abafite inshingano mu nzego za politiki, umuco n’imibereho rusange kugira uruhare mu kurengera isakaramentu ryo gushyingirwa n’umuryango.

Yagize ati: “Ibi birihutirwa kurusha ikindi gihe cyose.”

Gatanya n’isenyuka ry’imiryango: Ikibazo gikwiye kwitabwaho

Nubwo Papa Leo XIV atibanze by’umwihariko kuri gatanya muri iyi nyigisho, ubutumwa bwe bushimangira akamaro ko kubaka no kurinda isezerano ryo gushyingiranwa, mu gihe imiryango ishobora guhura n’ibibazo bitandukanye bishobora kuyisenya.

Mu myumvire ya Kiliziya Gatolika, isakaramentu ryo gushyingirwa ni isezerano rikomeye rihuza umugabo n’umugore, bakaba umwe. Ni yo mpamvu Kiliziya ishimangira ko ridakwiye gufatwa nk’ubufatanye bw’igihe gito, ahubwo ko rigomba kurangwa n’urukundo, ubudahemuka, kubahana no kwitangira mugenzi wawe.

Papa Leo XIV yibukije ko abashakanye bahamagarirwa kubaka ubumwe bwimbitse, aho buri wese yita kuri mugenzi we kandi akamwubaha.

Isakaramentu ryo gushyingirwa rikwiye kubahwa

Papa yanagarutse ku gaciro k’urukundo rw’abashakanye, asobanura ko rudakwiye kugarukira ku marangamutima gusa, ahubwo ko rugomba kugaragarira mu kwitangira mugenzi wawe, kumwitaho no kumugaragariza ubwuzu mu buzima bwa buri munsi.

Yashimangiye kandi ko umugabo n’umugore bafite agaciro kangana, bityo gushyingiranwa bikwiye gushingira ku kubahana no kubaka ubumwe burambye.

Ku bijyanye no kubyara no kurera abana, Papa yavuze ko ibyo na byo biri mu nshingano zikomeye z’abashakanye, ashimangira ko ubuzima bw’umuntu bugomba kurindwa kuva agisamwa kugeza avuye ku isi.

Mu gusoza, yasabiye ingo zose n’imiryango yo hirya no hino ku isi ko Umuryango Mutagatifu wa Nazareti uyibera urugero rwiza n’urumuri ruyimurikira.

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwibutsa ko gushyingiranwa bidakwiye gufatwa nk’isezerano risanzwe, ahubwo ko ari umusingi w’umuryango n’imibereho myiza ya sosiyete. Yashimangiye ko kurengera isakaramentu ryo gushyingirwa, kuryubaha no gukomeza imiryango ari ikintu gikwiye kwitabwaho no gukurikizwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...