Mu ijambo yavugiye muri Freedom Square, Papa
yagarutse ku kibazo cyabajijwe Yezu mu Ivanjili: “Mwigisha, nakora iki ngo
nzabone ubugingo buhoraho?”
Papa Leo yavuze ko icyo kibazo cy’uriya mugabo
gituruka ku cyifuzo cyimbitse mu mutima w’umuntu wese: “kubaho ubuzima butarimo
gutsindwa, ikibi n’urupfu.”
Yongeyeho ko ubugingo buhoraho tudashobora kububona
ku gahato cyangwa ngo tubuganireho, ahubwo tubuhabwa nk’umurage.
Ati “Ubugingo buhoraho, Imana yonyine ishobora
kuduha, tubuhabwa nk’uko ababyeyi basigira abana babo umurage,”
Kubw’ibyo, Papa Leo wa XIV yibukije ko gukora ibyo
Imana ishaka ari ko kuronka uwo murage. Ibyo bikubiyemo gukunda Imana n’umutima
wacu wose no gukunda bagenzi wacu nk’uko twikunda.
Ati “Iyo dukora ibyo bintu byombi, tuba twitaba
urukundo rw’Imana Data. Ibyo Imana ishaka ni amategeko y’ubuzima Data ubwe
yabanje gukurikiza, ubwo yadukunze urukundo rudashira abicishije kuri Yezu.”
Papa yasabye abakirisitu kurebera kuri Yezu kugira
ngo basobanukirwe urukundo nyakuri, avuga ko urukundo nyarwo ari urwo gutanga,
kubabarira no kwaguka, rutugira abanyampuhwe rutatugumisha mu kwikunda.
Yagize ati: “Nk’uko Imana yegereye abantu biciye
kuri Yezu Kirisitu, natwe duhamagarirwa kwitaho abo duturanye nabo.”
Yibukije kandi ko dukwiye gukurikiza urugero rwa
Yezu, Umukiza w’isi, tukaba intumwa z’ihumure n’icyizere, cyane cyane mu gihe
dufite abantu bacitse intege cyangwa bafite intimba.
Mu gusoza inyigisho ye ya Angelus, Papa Leo XIV
yagize ati: “Itegeko ryo gukunda Imana no gukunda mugenzi wacu riruta amategeko
yose y’abantu kandi niryo riha ayo mategeko ubusobanuro nyakuri. Kugira ngo
tubone ubugingo buhoraho, si uko twirinda cyangwa dushuka urupfu, ahubwo ni uko
dukorera ubuzima, tubwitaho muri iki gihe turi kumwe.”