Ubutumwa bwa Papa bwasinywe na Kardinali Pietro
Parolin, Umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, bwatangajwe ku wa 10 Nyakanga 2025,
aho yagaragaje impungenge n’amahirwe biri mu iterambere ryihuse
ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI.
Papa Leo wa XIV yagize ati: “Ndashishikariza
ibihugu gushaka ukuri ku mikoreshereze
y’iyi tekinolojiya, no
gushyiraho uburyo bwuzuye bwo kuyiyobora haba mu rwego rw’igihugu cyangwa
mpuzamahanga, hashingiwe ku kwemera ko buri muntu afite agaciro gakomeye
n’uburenganzira bw’ibanze.”
Yongeyeho ko AI igomba gutezwa imbere idashingiye
gusa ku musaruro cyangwa ku nyungu, ahubwo ikubahiriza indangagaciro z’ubumuntu,
igashyirwa mu murongo w’ubuyobozi bunoze bwishingikirije ku mahame y’ubutabera
n’ubwisanzure.
Inama ya AI for Good Summit, yateguwe n’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Itumanaho Mpuzamahanga (ITU), iri guhuza
ibihugu, inzobere mu by’ikoranabuhanga, abashakashatsi ndetse
n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n’iterambere rya AI.
Papa yagaragaje ko isi yugarijwe n’ibibazo byinshi
mu gihe kiriho cyitwa “igihe cy’udushya dusesuye”, aho abantu benshi barimo
bibaza icyo kuba umuntu bivuze muri ibi bihe bya tekinoloji zifite ubushobozi
bwo guhanga ibintu bishya.
Papa Leo wa XIV yagaragaje ko iterambere rya AI
ritagomba gutuma habaho kwibagirwa agaciro ka muntu, ahubwo rikwiye
gukurikiranwa n’abantu bafite indangagaciro, harimo abahanga bayitegura,
abayicunga n’abayikoresha, bose bagafatanya kuyobora AI ku murongo w’inyungu
rusange.
Yagize ati “AI ikeneye imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro
zubaha umuntu. Ntabwo ihagararira gusa ubuhanga cyangwa umurimo, ahubwo igomba
kujyana no kumva inshingano ziremereye zo kuyikoresha mu nyungu za bose.”
Yifashishije amagambo y’Umutagatifu Augustin wigeze
kuvuga ko “amahoro ari ugushyira ibintu mu buryo”, Papa Leo yavuze ko AI ikwiye
kuba igikoresho cyo kwimakaza umuco w’ubusabane, ubutabera n’amahoro mu
muryango mugari w’abantu.
Yagize ati: “Nubwo AI ishobora gukora byinshi,
harimo gutunganya amakuru, gufasha mu buvuzi, uburezi, imirimo, ubuhanzi, no mu
itumanaho, ntishobora gusimbura ubushobozi bwo gufata imyanzuro ishingiye ku
butabera, cyangwa se gusimbura urukundo n’umubano nyawo hagati y’abantu.”
Papa Leo wa XIV yashoje asaba isi yose ko
iterambere rya AI ritazibagirwa agaciro k’umuntu, ko rigomba kuba igikoresho
cyo guteza imbere ubumwe, ibiganiro n’ubufatanye mu guharanira iterambere
rusange ry’abantu bose.
Ati “AI
ikwiye kuba ishingiro ryo kubaka isi irimo ibiganiro, ubufatanye n’iterambere
rirambye ry’abantu bose. Tugomba kuyiteza imbere ituyobora ku bumuntu, si ku
nyungu z’udutsiko.”