Mu ijwi riranguruye, Papa Leo wa XIV yasabye ko “imirwano ihagarara ako kanya!” muri Gaza, asaba ko abaturage bagwatirijwe barekurwa kandi ko amategeko agenga ibikorwa by’ubutabazi n’intambara yubahirizwa uko bikwiye.
Yagize ati: “Tuvanye muri Gaza, harimo kumvikana cyane cyane mu ijuru amajwi y’ababyeyi, ba nyina na ba se, bari kumwe n’imirambo y’abana babo, kandi bahora bimuka bashakisha amazi, ibiribwa n’ubuhungiro butekanye mu gihe barimo kuraswaho.”
Iri sengesho rya Papa ryatangiwe mu ruhame kuri uyu wa Gatatu, umunsi umwe nyuma y’uko hafi abantu 50 bakomerekejwe bashaka ibiribwa ku nsisiro zitandukanye muri Gaza.
Iminsi ibiri ishize, ingabo za Israel zatangije igitero gikomeye muri ako gace karimo intambara kuva mu kwezi kwa cumi 2023 ubwo imitwe y’inyeshyamba za Palesitine yagabaga ibitero kuri Israel.
Papa Leo wa XIV yahereye ku gusaba amahoro muri Ukraine, avuga ko ahora atekereza ku baturage ba Ukraine bagabwaho ibitero bikomeye bigamije abasivile n’ibikorwa remezo.
Mu minsi ishize, Ukraine yibasiwe n’ibisasu n’indege zitagira abapilote z’u Burusiya, ku bitero byagabwe ku baturage basanzwe.
Papa yagize ati: “Niyegereza kandi nsabira abahuye n’ingaruka z’iyo ntambara, by’umwihariko abana n’imiryango yabo,” Yongeye gusaba guhagarika intambara no gushyigikira buri gikorwa cyose kigamije ibiganiro n’amahoro.” Yasoje asaba buri wese kwifatanya mu isengesho ryo gusabira amahoro muri Ukraine no mu bindi bice aho abaturage bababazwa n’intambara.
Papa Leon XIV yasabiye amahoro Ukraine na Gaza uduce twibasiriwe n'intambara