Papa Leo wa XIV yagiranye ibihe byiza n’abakiristu muri Kiliziya ya Bikira Mariya Mukuru i Roma -VIDEO

Iyobokamana - 26/05/2025 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Leo wa XIV yagiranye ibihe byiza n’abakiristu muri Kiliziya ya Bikira Mariya Mukuru i Roma -VIDEO

Mu Kiliziya ya Bikira Mariya Mukuru i Roma (Basilika ya St. Mary Major), Papa Leo wa XIV yunamiye ishusho ya Maria Salus Populi Romani (Mariya Umukiza w’Abaturage ba Roma), asengeera imbere y’imva ya Papa Francis, anasaba abakristu kongera gukomeza urukundo n’ukwiyegurira Mariya.


Nyuma yo kwizihiza Misa muri Basilika yitiriwe Mutagatifu Yohani Laterani (St. John Lateran), Papa Leo wa XIV yasuye Basilika ya Bikira Mariya Mukuru (St. Mary Major). Aho, yasengeye mu Rusengero rwa Pauline imbere y’ishusho ya Salus Populi Romani, ishusho yera yagiye isengerwaho n’Abapapa benshi barimo na Papa Francis, bayitura imigambi ikomeye ya Kiliziya.

Nyuma yo gutura indabo kuri iyo shusho ya Mariya ikomeye no kuririmba indirimbo ya Magnificat, Papa yagiye gusengera ku mva ya Papa Francis, wamubanjirije, ushyinguwe muri iyo Basilika.

Mbere y’uko asubira i Vatikani, Nyirubutungane Papa yageze ku gisenge cy’iyo Basilika (loggia) maze asuhuza imbaga y’abakristu bari bateraniye hanze. Yatangiriye ku kubifuriza amahoro, hanyuma abashimira ku bwo kuhaza. 

Yagize ati: “Murakoze kuba mwaje! Murakoze kuza muri iyi Basilika uyu munsi ku gicamunsi no ku mugoroba, ubwo twe, abagize Diyosezi ya Roma, twishimira umuyobozi mushya wayo. Nishimiye by’ukuri kubabona mwese hano, kandi ndabashimira mbikuye ku mutima.”

Papa Leo ntiyagarukiye aho. Yakomeje ashimira ati “abakozi bose bakorera muri iyo Basilika, abakaridinali babiri bari kumwe nanjye uyu munsi, n’abandi benshi badufasha kubaho ubuzima bw’amasengesho n’ukwiyegurira Imana.”

Yagaragaje akamaro ko kugirana umubano n’Umubyeyi w’Imana. Yagize ati: “Iyi ni inshuro nziza yo gusubizamo ukwiyegurira Mariya, imbere y’ishusho ya Salus Populi Romani, waherekeje abaturage ba Roma mu bihe bikomeye byinshi. Dusabe Imana, ku busabe bwa Nyina, kudusabira umugisha, imiryango yanyu, arabakunda, kandi adufashe gukomeza urugendo nk’umuryango umwe w’Imana muri Kiliziya.”

Nyuma y’ibi, Papa Leo yayoboye imbaga muri Ndakuramutsa Mariya, abaha umugisha we wa gishumba (Apostolic Blessing). Mu gusoza, yabifurije umugoroba mwiza, abashimira bwa kabiri agira ati: “Murakoze mbikuye ku mutima Imana ibahe umugisha!”

 

Papa Leon XIV yunamiye Papa Francis


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...