Papa Leo asabiye abaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Bangladesh

Hanze - 23/07/2025 3:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Papa Leo asabiye abaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Bangladesh

Nyuma y’uko indege y’intambara ya gisirikare muri Bangladesh ikoze impanuka igahitana abantu 31 harimo abanyeshuri, Papa Leo yatangaje ko ababajwe cyane n’aya makuru, anasaba Imana kugira impuhwe ku bapfuye.

Mu butumwa bwo ku wa Kabiri, Papa Leo yageneye abanya-Bangladesh, ati: “Mbikuye ku mutima, nshyize abitabye Imana mu maboko y’urukundo rw’Imana Nyirimpuhwe.” Yakomeje avuga ko asabira ababuze ababo kugira ngo baruhukire mu mahoro, ndetse abakomerekeye muri iyo mpanuka bakire vuba kandi bahumurizwe.

Papa yavuze ko "yifurije umugisha w’Imana, amahoro n’imbaraga ku banyeshuri, abarimu, imiryango yabo ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka iteye agahinda.”

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere ubwo indege yo mu bwoko bwa F-7 BGI (ubwoko buvuguruye bw’indege z’intambara z’Abashinwa) yavaga ku kibuga cya gisirikare cya Bangladesh Air Force Base A.K. Khandaker, giherereye mu gace ka Kurmitola, ahagana saa 7:06 z’amanywa.

Nyuma y’iminota mike itangiye kuguruka, iyi ndege yaguye ku kigo cy’amashuri kizwi nka Milestone School and College, kiri mu gace ka Uttara mu murwa mukuru wa Dhaka, ihita ifatwa n’inkongi.

Amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Bangladesh avuga ko umupilote ari mu bapfuye, ndetse abandi 171 barakomeretse, benshi muri bo bakaba ari abanyeshuri, bakomeretse cyane, bamwe bagakomeretswa bikomeye n’inkongi y’umuriro.

Igisirikare cyatangaje ko uyu mupilote yagerageje kwirinda kwitura mu gace gatuwe cyane, ariko indege igwa ku nyubako y’amagorofa abiri. Bemeje ko iyi mpanuka yatewe n’ikibazo cya tekiniki, kandi hashyizweho itsinda rihariye ry’ingabo za gisirikare ngo rikorane iperereza ryimbitse ku cyateye impanuka.

Papa Leo XIV yagarutse i Vatican azana ingamba nshya, aha ubutumwa abacuruza intwaro

Mu gihe yari avuye mu misozi ya Castel Gandolfo mu kiruhuko cy’impeshyi, aho yari amaze iminsi 16, Papa Leo XIV yaganiriye n’itangazamakuru, agaragaza ko atishimiye ubucuruzi bw’intwaro n’intambara zishingiye ku nyungu z’amafaranga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu masaha ya nijoro, mbere y’uko agaruka i Vatican ahagana saa tatu z’ijoro, Papa Leo yavuze amagambo akomeye agira ati: "Dukwiye gushishikariza buri wese kureka intwaro, no kureka inyungu zishingiye ku ntambara, kuko inyungu z’amafaranga ziri inyuma ya buri ntambara yose.”

Abajijwe niba yiteguye kujya mu duce turimo intambara nka Gaza, Papa Leo yasubije ko hari henshi yifuza kugera, ariko ko “iyo atari yo nzira nyayo yo gukemura ibibazo.” Yagize ati: “Hari igihe, binyura mu bucuruzi bw’intwaro, abantu bagirwa ibikoresho, batakaje agaciro kabo.”

Yakomeje ashimangira ko tugomba guhora twibutsa isi yose ko agaciro ka muntu agomba kugahabwa, ati: “Buri wese, yaba umukirisitu, umuyisilamu, cyangwa uwo mu rindi dini iryo ari ryo ryose, ni abana b’Imana, baremwe mu ishusho yayo. Tuzakomeza ubu butumwa.”

Ku bijyanye n’igihe yamaze muri Castel Gandolfo, Papa yavuze ko byagenze neza, ko yabashije kuruhuka no guhindura aho asanzwe aba, ariko yemeza ko byari ikiruhuko cy’akazi. Ati “Ntabwo nigeze mpagarika gukurikirana ibibera ku isi, Imana ishimwe kuba Ijwi rya Kiliziya rikiri iry’ingenzi mu isi y’uyu munsi.

Yasoreje ku butumwa bwuje icyizere, agira ati: "Dukomeze kwamamaza amahoro, aho hose."

 






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...