Papa Francis, amazina ye
nyakuri akaba yari Jorge Mario Bergoglio, yabaye Papa wa mbere ukomoka muri
Amerika y’Amajyepfo ndetse na Papa wa mbere utari Umunyaburayi mu gihe
kirenga imyaka 1,000. Yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936 i Buenos Aires muri
Argentine, atorerwa kuyobora Kiliziya ku wa 13 Werurwe 2013, asimbuye Papa
Benedict XVI wari weguye ku bushake bwe.
Ubuyobozi bwe bwaranzwe
n’icyerekezo gishingiye ku mpuhwe, ubutabera, ubufatanye no kwiyegereza Abakirisitu by’umwihariko abakene n’abatitabwaho. Yabaye umuyobozi wicishaga bugufi,
unafite ubushake bwo kuvugurura imikorere ya Kiliziya, rimwe na rimwe atitaye
ku kunengwa n’abaharanira ko ibintu biguma uko byahoze.
Papa Francis azibukirwa ku
bikorwa bikomeye birimo gushyira imbere impuhwe kurusha guhana, kwakira no
kurengera abimukira n’impunzi, kwamagana ruswa no gukangurira Kiliziya gusubira
ku murongo w’ubunyangamugayo. Yabaye umuvugizi ukomeye wo kwita ku bidukikije
n’ihindagurika ry’ibihe, ashyigikira iterambere ry’abagore muri Kiliziya, nubwo
atigeze yemera ko baba abapadiri. Yegereye urubyiruko, abarwayi n’abafite
intege nke, akabafata nk’umutima wa Kiliziya.
Yakunze kwitabira ingendo
z’ubutumwa bw’amahoro n’isanamitima, asura ibihugu byinshi ku migabane yose. Yagaragazaga ubushake
bwo kuvugisha ukuri n’ineza n’iyo byashoboraga kumutera ibibazo muri Kiliziya.
Mu mwaka wa 2024, Papa
Francis yari yatangiye kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima birimo uburwayi
bw’umusonga n’ubushobozi buke bwo guhumeka. Nubwo yari arwaye, yakomeje gutanga
ubutumwa bw’ihumure, gukurikirana ibikorwa bya Kiliziya no guha umugisha
abayoboke be kugeza ku munota wa nyuma. Yigeze kuvuga ati: “Ndashaka ko
banzirikana nk’umusaseridoti mwiza wababariye, wumvise kandi wakundaga abantu.
Simfite ubwoba bwo gupfa, ahubwo ndifuza gusoza neza.”
Urupfu rwa Papa Francis
rwinjiye mu mateka nk’urw’umushumba wahinduye byinshi mu mitekerereze ya
Kiliziya, ushyira imbere urukundo, ubworoherane n’ubutabera. Yahanganye n’ibihe
bigoye, yirinda ubwikanyize, ashimangira Kiliziya yegera ubabaye aho kuba
ishyirwa hejuru n’icyubahiro.
Vatikani yatangaje ko
gahunda yo kumuherekeza izamenyekana mu minsi ya vuba, aho hitezwe abayobozi bo
ku rwego rwo hejuru n’imbaga y’abakirisitu bazitabira umuhango wo kumusezeraho
bwa nyuma. Papa Francis yagiye, ariko umurage we w’urukundo, impuhwe
n’ukwiyegurira abantu ntuzibagirana.