Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda,
Pacson wubatse izina mu njyana ya Hip Hop, yavuze ko amaze imyaka 23 mu muziki,
kandi yishimira uruhare yagize mu kurambika urufatiro rw’iyi njyana mu Rwanda,
aho avuga ko “Hip Hop ari injyana yoza Roha”, ashaka kugaragaza ko ari
umuyoboro w’ubwenge, uburere n’ukuri.
Uyu muhanzi usanzwe ari umunyamakuru kuri
Radio na TV1, yavuze ko we ubwe yahisemo gutanga umusanzu mu gufasha abahanzi
bose, yaba abato n’abakuru, ariko ubu hakaba harimo icyuho kinini cy’uko
itangazamakuru risa n’irigendera ku nyungu kurusha ubuziranenge.
Pacson ati “Ibihangano birahari. Ahubwo,
mwebwe mwa banyamakuru ntabwo mushaka kwamamaza ibihangano by’abahanzi bakuru,
ahubwo mukunda ba bana banyu bakivuka babaha ibihumbi 10 Frw cyangwa 20 Frw.”
Yakomeje avuga ko ibi bituma urubyiruko
rwibona nk’aho arirwo rukora ibintu by’indashyikirwa, nyamara abahanzi bakuru
baba bafite umurage n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’inganda z’imyidagaduro.
Pacson kandi yasabye abanyamakuru kwibuka
ko bafite uruhare runini mu kuyobora rubanda, abasaba gusubiza agaciro abafite
amateka no gutanga umwanya kuri bose ku buryo ntawuhutazwa kubera igitugu
cy’amafaranga.
Si Pacson wenyine wigeze kugaragaza
impungenge nk’izi. Umuraperi Riderman, ufatwa nka “King of Hip Hop” mu Rwanda,
na we mu bihe bitandukanye yasabye abanyamakuru gushyigikira injyana ya Hip
Hop, anavuga ko itangazamakuru rikomeje gusumbanya abahanzi hagendewe ku
bijyanye n’imyitwarire cyangwa ubushobozi bwo kwishyura serivisi zo kwamamazwa.
Jay Polly (nyakwigendera) yigeze gutunga
agatoki abanyamakuru bavuga ko Hip Hop itagira agaciro, ababwira ko iyo
bitabwaho, abahanzi babikora babikora neza kurusha abandi.
Fireman, umwe mu bagize Tuff Gang, nawe
kenshi yagaragaje ko Hip Hop ititabwaho bihagije, agasaba ko abanyamakuru
bafata igihe cyo kumva no gusobanukirwa ubutumwa bukubiye mu bihangano by’iyi
njyana, aho gusa kugendera ku bumenyi bucye cyangwa ku nyungu.
Green P na Jay C Ambassador, abahanzi
bakiri mu muziki kandi bazi neza inzira ndende Hip Hop yanyuzemo, nabo kenshi
bagaragaje ko injyana yabo ikwiye gushyigikirwa nk’izindi zose, cyane ko usanga
ikubiyemo ubutumwa bwubaka, bukangurira urubyiruko gutekereza no kwiyubaka.
Uyu muraperi [Pacson] kandi ari mu bagize
uruhare mu gutegura ibitaramo bigaragaza amateka ya Hip Hop mu Rwanda, birimo
n’ibitaramo bya Classic Hip Hop Night, aho akunda kugaragaza ko ubufatanye
hagati y’abahanzi n’abanyamakuru ari bwo buzamura umuziki nyarwanda urambye.
Hip Hop yavutse mu myaka ya 1970 muri
Amerika nk’ijwi ry’urubyiruko rwari rutagira urubuga rwo kugaragaza ibibazo
byarwo – rubangamiwe n’ubukene, akarengane, irondaruhu n’ubusumbane. Ibi
ntibigarukira Amerika gusa, kuko no mu Rwanda cyangwa ahandi, Hip Hop yagiye
iba umuyoboro wo kugaragaza ibibazo by’imbere mu muryango nyarwanda, nko
guhezwa, ubushomeri, ruswa, ihohoterwa, ubukene n’ibindi.
Abahanzi ba Hip Hop benshi bakoresha
amagambo y’umwimerere, yuzuye inyigisho. Amagambo yabo akangurira abantu: Kwishakamo
ibisubizo, Kwimakaza amahoro, Guhangana n’ibiyobyabwenge, Kwizigamira, no
gukunda igihugu.
Nko mu Rwanda, abahanzi nka Pacson,
Riderman, na Green P bakunze gutanga ubutumwa bwubaka, butari ubusambanyi
cyangwa ubuzima bw’ikimena, nk’uko bikunze kumvikana mu zindi njyana.
Uyu muziki wabyaye inganda zitandukanye:
abatunganya umuziki (producers), abanyamakuru bawo, abayobora ibitaramo,
abacuruzi b’imideli n’ibikoresho by’ubugeni. Iyo Hip Hop itezwe imbere, itanga
akazi, igateza imbere ubukungu bw’abahanzi n’abayikurikira.
Mu Rwanda, Hip Hop yakomeje gufatwa
nk’ijyana y’abana b’inzererezi mu bihe byashize, bitewe n’imyambarire cyangwa
amagambo akakaye yakundaga gukoreshwa. Ariko uko imyaka yagiye ihita, abantu
batangiye kuyumva nk’injyana y’ubwenge, y’ubuhanga, y’abafite icyo bashaka
kuvuga.
Ababyeyi n’abarezi bagenda bayemera
kurushaho, cyane cyane iyo ibihangano bibamo ubutumwa. Nubwo hari abacyibona
Hip Hop nk’iy’abashaka kurwanya ubuyobozi, benshi bamaze kubona ko ari
igikoresho gikomeye cyo kubaka igihugu.
Hip Hop ni urubuga rw’ubwisanzure,
ubwenge, ubuhanzi n’ubushishozi. Niba sosiyete iyiteza imbere, ihabwa umwanya
n’icyubahiro, ishobora kuba imbarutso yo guhindura imyumvire y’urubyiruko no
kuruteza imbere mu buryo burambye.
Pacson yacyebuye abanyamakuru badashyigikira abahanzi bakuru bakita ku bato kubera indonke