Uyu muco ukoresha uruvange rwitwa otjize, rukorwa hifashishijwe amavuta y'inka avangwa n'ifu y'ibuye ritukura rizwi nka red ochre. Iyo mavuta n'iryo vu rivanze, bivamo uruvange rutukura Abahimba basiga ku mubiri no mu musatsi buri munsi.
Imvano y'uyu muco
Amateka agaragaza ko uyu muco umaze imyaka amagana ukorwa n'Abahimba. Watangiye nk'uburyo bwo kwirinda ubushyuhe bukabije n'izuba rikaze ryo mu butayu bwa Namibia, aho amazi ari make cyane ku buryo kwiyuhagira buri gihe bitari byoroshye.
Kwisiga uru ruvange rutukura rufasha Abahimba kurinda uruhu rwabo kwangizwa n'imirasire ikaze y'izuba, ikanarurinda gukomera bitewe n'ubushyuhe bwo mu butayu.
Nanone bibafasha kwirinda udukoko dutandukanye turimo imibu, mu gihe bikorwa nk'uburyo bwo kwita ku isuku n'ubuzima bw'uruhu, cyane cyane kubera ko amazi aba ari make kandi kwiyuhagira buri gihe bitashoboka, nk'uko tubikesha urubuga britannica.com.
Nyuma y'izo nyungu z'umubiri, uyu muco waje no kuba ikimenyetso cy'umuco n'ubwiza bw'Abahimba.

Uvuze iki?
Ku Bahimba, ibara ritukura rifite ibisobanuro byimbitse. Rihagarariye:
- Ubutaka batuyemo n'isano bafitanye na bwo.
- Amaraso n'ubuzima.
- Uburumbuke n'ububyeyi.
- Ubwiza n'isuku.
Abagore ni bo bakunze kwisiga otjize buri munsi, bakanasiga no mu misatsi yabo kugira ngo ugume usa neza kandi urindwe n'izuba.
Uko bikorwa kugeza n'ubu
Nubwo Namibia yateye imbere mu bice byinshi, Abahimba benshi baracyakomeje kubungabunga uyu muco nk'ikimenyetso cy'irangamimerere ryabo. Abana bato bigishwa kuwukurikiza bakiri bato, bigatuma ukomeza guhererekanwa ibisekuru ku bindi.
Muri iki gihe, uyu muco wabaye kimwe mu bikurura ba mukerarugendo basura Namibia, ariko Abahimba bawufata nk'igice cy'ubuzima bwabo bwa buri munsi, aho kuba ikintu cyo kwerekana gusa.
Uyu muco ugaragaza ko ibyo abantu bamwe babona nk'ibidasanzwe bishobora kuba bifite amateka akomeye, ibisobanuro byimbitse n'akamaro mu mibereho y'abawukurikiza.
Ku Bahimba, kwisiga otjize si ukwiyambika ibara gusa, ahubwo ni uburyo bwo kubungabunga umuco, kurinda ubuzima no kwerekana ishema ry'inkomoko yabo.
