Opal Suchata wo muri Thailand yegukanye ikamba rya Miss World 2025

Imyidagaduro - 31/05/2025 6:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Opal Suchata wo muri Thailand yegukanye ikamba rya Miss World 2025

Opal Suchata Chuangsri wo muri Thailand ni we wegukanye ikamba rya Miss World 2025 mu irushanwa ryabereye i Hyderabad mu Buhinde kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025.

Yanditse amateka mashya y’ubwiza n’ubudasa ku ruhando mpuzamahanga. Igisonga cya mbere yabaye umunya-Ethiopia, hakurikiraho umukobwa wari uhagarariye Poland wabaye igisonga cya Kabiri n’umunya-Martinique wabaye igisonga cya Gatatu.

Uyu mwari w’imyaka 22, wavutse ku wa 20 Werurwe 2003 i Phuket, yigeze kwegukana ikamba rya Miss World Thailand 2025 ku wa 22 Mata, mu irushanwa ryateguwe na Tero Entertainment na TPN Global.

Yavukiye mu muryango w’abacuruzi ba Hoteli, akurira mu muryango usobanukiwe neza imikoranire n’abantu bo mu bice bitandukanye by’isi.

Opal yize mu ishuri rikomeye rya Triam Udom Suksa School i Bangkok aho yakomeje kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw’Igishinwa n’umuco w’ibindi bihugu.

Kuri ubu, akomereza amasomo ye muri Thammasat University, aho yiga Political Science agana ku cyiciro cy’ububanyi n’amahanga. Avuga neza Igitayilani, Icyongereza n’Igishinwa.

Opal ntabwo yibanda ku bwiza gusa. Afite umutima w’impuhwe n’ubwitange, byagaragaye ubwo yatangizaga ubukangurambaga “Opal For Her”, bwibanda ku gusobanurira abagore akamaro ko kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo basuzumwe kanseri y’ibere.

Ibi yabikoze nyuma yo gukurwaho utubyimba ku ibere afite imyaka 16.

U Buhinde bwaserukiwe na Nandini Gupta ariko ntibwageze mu ba mbere

Nubwo irushanwa ryabereye mu Buhinde, Nandini Gupta, wari uhagarariye icyo gihugu, ntiyabashije kugera mu bakobwa umunani ba mbere.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 ukomoka i Kaithun hafi ya Kota muri Leta ya Rajasthan, yigeze kwegukana ikamba rya Miss India 2023 nyuma yo gutsindira Miss Rajasthan. Nubwo atageze ku cyiciro cya nyuma, urugendo rwe rwasize isomo rihambaye ku rubyiruko rw’Abahinde rukomoka mu miryango iciriritse.

Irushanwa rya Miss World 2025 ryabaye ku nshuro ya 72, rikaba ryari ribaye ku nshuro ya kabiri rikomereje mu Buhinde nyuma y’uko umwaka ushize ryabereye i Mumbai, aho Krystyna Pyszkova wo muri Czech Republic yegukanye ikamba.


Umunya-Czech Republic, Krystyna Pyszkova yambitse ikamba Opal Suchata wo muri Tailand  wamusimbuye, mu birori byabereye ahitwa Hyderabad mu gihugu cy'u Buhinde kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025 

Ikamba rya Miss World 2025 ryegukanywe n’umukobwa w’impano, w’ubwenge n’icyerekezo gishingiye ku gufasha abandi 

Opal Suchata Chuangsri yanditse amateka mashya y’umugore w’indashyikirwa mu isi y’ubwiza no guharanira impinduka 

Opal yagaragiwe n’ibisonga bitatu, barimo uwo muri Ethiopia, Poland na Martinique


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...