Yanditse
amateka mashya y’ubwiza n’ubudasa ku ruhando mpuzamahanga. Igisonga cya mbere yabaye
umunya-Ethiopia, hakurikiraho umukobwa wari uhagarariye Poland wabaye igisonga
cya Kabiri n’umunya-Martinique wabaye igisonga cya Gatatu.
Uyu
mwari w’imyaka 22, wavutse ku wa 20 Werurwe 2003 i Phuket, yigeze kwegukana
ikamba rya Miss World Thailand 2025 ku wa 22 Mata, mu irushanwa ryateguwe na
Tero Entertainment na TPN Global.
Yavukiye
mu muryango w’abacuruzi ba Hoteli, akurira mu muryango usobanukiwe neza imikoranire
n’abantu bo mu bice bitandukanye by’isi.
Opal
yize mu ishuri rikomeye rya Triam Udom Suksa School i Bangkok aho yakomeje
kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw’Igishinwa n’umuco w’ibindi bihugu.
Kuri
ubu, akomereza amasomo ye muri Thammasat University, aho yiga Political Science
agana ku cyiciro cy’ububanyi n’amahanga. Avuga neza Igitayilani, Icyongereza
n’Igishinwa.
Opal
ntabwo yibanda ku bwiza gusa. Afite umutima w’impuhwe n’ubwitange, byagaragaye
ubwo yatangizaga ubukangurambaga “Opal For Her”, bwibanda ku gusobanurira
abagore akamaro ko kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo basuzumwe kanseri
y’ibere.
Ibi
yabikoze nyuma yo gukurwaho utubyimba ku ibere afite imyaka 16.
U Buhinde
bwaserukiwe na Nandini Gupta ariko ntibwageze mu ba mbere
Nubwo
irushanwa ryabereye mu Buhinde, Nandini Gupta, wari uhagarariye icyo gihugu,
ntiyabashije kugera mu bakobwa umunani ba mbere.
Uyu
mukobwa w’imyaka 21 ukomoka i Kaithun hafi ya Kota muri Leta ya Rajasthan,
yigeze kwegukana ikamba rya Miss India 2023 nyuma yo gutsindira Miss Rajasthan.
Nubwo atageze ku cyiciro cya nyuma, urugendo rwe rwasize isomo rihambaye ku
rubyiruko rw’Abahinde rukomoka mu miryango iciriritse.
Irushanwa
rya Miss World 2025 ryabaye ku nshuro ya 72, rikaba ryari ribaye ku nshuro ya
kabiri rikomereje mu Buhinde nyuma y’uko umwaka ushize ryabereye i Mumbai, aho
Krystyna Pyszkova wo muri Czech Republic yegukanye ikamba.
Umunya-Czech
Republic, Krystyna Pyszkova yambitse ikamba Opal Suchata wo muri Tailand wamusimbuye, mu birori byabereye ahitwa
Hyderabad mu gihugu cy'u Buhinde kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025
Ikamba
rya Miss World 2025 ryegukanywe n’umukobwa w’impano, w’ubwenge n’icyerekezo
gishingiye ku gufasha abandi
Opal
Suchata Chuangsri yanditse amateka mashya y’umugore w’indashyikirwa mu isi y’ubwiza
no guharanira impinduka
Opal yagaragiwe n’ibisonga bitatu, barimo uwo muri Ethiopia, Poland na Martinique