Abinyujije
ku rukuta rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), Omah Lay yagize ati: “BBL
ntikigezweho kandi ntabwo ishakamaje na gato.”
Ibi abitangaje mu gihe ibikorwa bya BBL bikomeje gufata intera mu gihugu cya
Nigeria no mu bindi bice bya Afurika, aho benshi mu bagore barimo abakinnyi ba
filime, abaririmbyi, abamurika imideli ndetse n’abakunzwe kuri televiziyo n’imbuga
nkoranyambaga, batangiye kujya babyitabira mu rwego rwo gushaka imiterere
ikurura abafana n’ababakurikira.
Nubwo
hari abayishimira, ibikorwa bya BBL byakunze kuvugwaho ingaruka mbi ku buzima
zirimo gukomereka gukomeye, uburwayi buhoraho ndetse hari n’aho byavuyemo
urupfu kubera ibibazo by’ubuvuzi bijyana n’iyo gahunda.
Omah
Lay, uzwi mu ndirimbo nka Soso
na Understand, yabaye umwe mu
bahanzi ba mbere batinyutse gutangaza ko iyi myemerere n’iyi gahunda atabiha
agaciro, ndetse ashimangira ko ari ibikorwa bitakijyanye n’igihe kandi
bidatanga ubwiza nk’uko benshi babitekereza.
Ibi
biganiro bijyanye na BBL bikomeje gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga,
bamwe bashyigikira imvugo ya Omah Lay mu gihe abandi bavuga ko buri wese afite
uburenganzira bwo gufata icyemezo ku mubiri we.
Ubundi se BBL ni iki?
Bumwe
mu buryo buri gufasha abantu kwibagisha hagamijwe ubwiza cyane cyane ku bakobwa
cyangwa abagore ni ubuzwi nka ‘Brazilian Butt Lift (BBL) bufasha abantu
kongeresha ikibuno uko babishaka.
Bikorwa
hafatwa ibinure (inyama) zo ku bindi bice nk’inda, amatako n’ahandi umuntu
abyibushye, bigatunganywa (hagakuramo ibidakenewe byakwangiriza icyo gikorwa),
hagafatwa ibikungahaye ku tunyangingo dufite ubuzima buzira umuze, ubundi
bigashyirwa ku kibuno cy’ubishaka ku buryo bikora ishusho ashaka, imugira
mwiza.
Ni
igikorwa kimara amasaha nk’abiri umuntu ari kubagwa ariko gukira bisaba
nk’ibyumweru, uwabazwe akagirwa inama yo kuticara cyane ahengamiye ku ruhande
rwongerewe kugira ngo za nyama bamuteyeho zibanze zihure n’izo asanganywe.
Ni
igikorwa cyitabirwa cyane mu bihugu nka Brésil, Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Mexique na Colombia. Aho ubuvuzi bujyanye nacyo bwateye imbere ni muri
Turikiya.
Imibare
y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bijyanye n’ibyo kubagwa hagamijwe ubwiza
cyangwa gukosora inenge ku mubiri, mu 2020 wagaragaje ko abarenga 396
bibagishije ikibuno.
Icyakora
ni ibintu bitigonderwa na buri wese, kuko nko muri Amerika ubishaka atanga ari
hagati ya 4000$ n’ibihumbi 10$, muri Brésil igiciro kiri hagati ya 3000$ na
6000$, Mexique ni hagati ya 2500$ na 5500$ gutyo.
Afurika
na yo yamaze gufata uyu muco. Ubu abashaka ubu buvuzi banyarukira mu mijyi nka
Lagos muri Nigeria, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Nairobi muri Kenya
n’ahandi.
Muri
ibyo bihugu BBL yamaze kuba imari ishyushye, aho amavuriro agaragaza ko
imirongo y’abagore baba bashaka ubwiza bahoze bifuza iba igeze iriya.
Mu
Rwanda bivugwa ko hari abakobwa bajya hanze kubikoresha, ariko bakabikora mu
ibanga rikomeye kuko baba batizeye uko bazakirwa muri sosiyete, nubwo bidakuraho ko hari n'abatinyuka bakajya ku mbuga nkoranyambaga bagasangiza ababakurikira uko babikoresheje.