Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki
ya 3 Kamena, Kiari Kendrell Cephus wamamaye nka Offset yahise akura konti ze
kuri X (Twitter) n’izindi mbuga, nyuma yo kurakazwa no kubona Stefon Diggs uri
gukundana na Cardi B afite imisatsi isa n’iy’umuhungu we, Wave.
Mu butumwa bwanditse kuri X, Offset
yagize ati "Nimubyite ibisazi, ariko hari igihe umuntu uzapfa azira
gukinira ku mwana wanjye, ntimuzandenganye."
Iri jambo ryafashwe nko gukanga no
kuburira Diggs ko adakwiye kwegera cyangwa kuvanga abana be n’iby’urukundo rwe
na Cardi B.
Yakurikijeho irindi jambo rigira riti
"Nta cyo bimbwiye uko mbyitwaramo, ariko gukinira ku mwana wanjye
ntibizagira iherezo ryiza."
Nyuma y’ibi byose byabaye, Offset wamamaye
mu ndirimbo Bad and Boujee yahise akuraho imbuga nkoranyambaga zemewe, zirimo
na konti ye ya Instagram.
Icyatunguye benshi ni uko mu ntangiro
z’iki cyumweru, umukinnyi wa New England Patriots, Stefon Diggs, yagaragaye
afite imisatsi iziritse mu buryo busa neza n’ubwo umuhungu wa Cardi B na Offset
w’imyaka itatu amaze igiheaziritse. byibuze kuva muri Mata.
Ni amagambo yuzuyemo ishyari n’amarangamutima
ya Offset yaje nyuma y’ibyumweru bike Cardi B yari amaze avuze mu mujinya kuri
X Spaces, aho yatukaga umugabo we bahoze babana ariwe Offset, agira ati “Ndashaka
ko apfa gahoro gahoro.”
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Cardi B atangiye imanza mu nkiko yaka gatanya na Offset.
Offset yakuyeho imbuga nkoranyambaga ze zose