Offset yakuyeho imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwibasira umukunzi mushya wa Cardi B

Imyidagaduro - 04/06/2025 4:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Offset yakuyeho imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwibasira umukunzi mushya wa Cardi B

Offset yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutera amagambo Stefon Diggs, bivugwa ko ari umukunzi mushya wa Cardi B akaba umugore we batabana neza muri iyi minsi.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena, Kiari Kendrell Cephus wamamaye nka Offset yahise akura konti ze kuri X (Twitter) n’izindi mbuga, nyuma yo kurakazwa no kubona Stefon Diggs uri gukundana na Cardi B afite imisatsi isa n’iy’umuhungu we, Wave.

Mu butumwa bwanditse kuri X, Offset yagize ati "Nimubyite ibisazi, ariko hari igihe umuntu uzapfa azira gukinira ku mwana wanjye, ntimuzandenganye."

Iri jambo ryafashwe nko gukanga no kuburira Diggs ko adakwiye kwegera cyangwa kuvanga abana be n’iby’urukundo rwe na Cardi B.

Yakurikijeho irindi jambo rigira riti "Nta cyo bimbwiye uko mbyitwaramo, ariko gukinira ku mwana wanjye ntibizagira iherezo ryiza."

Nyuma y’ibi byose byabaye, Offset wamamaye mu ndirimbo Bad and Boujee yahise akuraho imbuga nkoranyambaga zemewe, zirimo na konti ye ya Instagram.

Icyatunguye benshi ni uko mu ntangiro z’iki cyumweru, umukinnyi wa New England Patriots, Stefon Diggs, yagaragaye afite imisatsi iziritse mu buryo busa neza n’ubwo umuhungu wa Cardi B na Offset w’imyaka itatu amaze igiheaziritse. byibuze kuva muri Mata.

Ni amagambo yuzuyemo ishyari n’amarangamutima ya Offset yaje nyuma y’ibyumweru bike Cardi B yari amaze avuze mu mujinya kuri X Spaces, aho yatukaga umugabo we bahoze babana ariwe Offset, agira ati “Ndashaka ko apfa gahoro gahoro.”

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Cardi B atangiye imanza mu nkiko yaka gatanya na Offset.

Offset yakuyeho imbuga nkoranyambaga ze zose 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...