Abinyujije ku rubuga rwa X, Obama yagize ati: "Igihe kirageze nanone. Dore bimwe mu bitabo nasomye kandi nkabyishimira muri iyi mpeshyi. Niba hari ibyo mwanyuzemo, mumbwire."
Bimwe mu bitabo biri kuri uru rutonde ni Kin cya Tayari Jones, Whistler cya Ann Patchett, Vigil cya George Saunders, Data Empire cya Roopika Risam na Cool Machine cya Colson Whitehead.
Mu myaka myinshi ishize, urutonde rw'ibitabo Obama asoma rwagiye rugira uruhare runini mu kumenyekanisha abanditsi batandukanye no gutuma abantu benshi bagira ubushake bwo gusoma ibitabo.
Buri mwaka, abakunzi b'ibitabo hirya no hino ku isi baba bategerezanyije amatsiko urutonde rw'ibitabo Obama yahisemo gusoma.
Obama yasangije abamukurikira urutonde rw'ibitabo yasomye mu mpeshyi ya 2026
