Ni mu gitaramo gitegerejwe tariki ya 15 Ukuboza 2025, cyatewe
inkunga n’uruganda rwa Skol, kizaba gikubiyemo ibyamamare bitandukanye byo ku
mugabane wa Afurika. Kuri Kitoko, iki gitaramo ni intangiriro y’urundi rugendo
rushya mu muziki we.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo
2025, Kitoko wari umaze amasaha make agarutse i Kigali, yagaragaje
amarangamutima y’umuntu wari ukumbuye gusubira mu gihugu cye no guhura
n’abafana be.
Ati: “Nari nkumbuye abantu cyane […] Nta birenze bindi, gusa
nta ndirimbo z’undi muntu nzaririmba, ni izanjye gusa, kuko bizaba ari ubwa
mbere. Hari abo nzaba mpuye n’abo bwa mbere. Hari abantu bashyashya batanzi,
ngomba kubereka ko mbashije.”
Iri jambo “Nzabereka ko mbashije” ryabaye nk’umwiyerekano
w’umuhanzi uje kwisubiza icyubahiro mu muziki nyarwanda — nyuma y’imyaka irenga
12 yari amaze hanze y’igihugu, aho yari atuye mu Mujyi wa Londres mu
Bwongereza.
Kitoko yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku
Cyumweru mu gitondo, yakirwa n’abafana n’inshuti bamugaragarije ibyishimo.
Yavuze ko mu gihe amaze hanze, yabonye byinshi byamufashije
kwagura ubumenyi mu muziki, ariko akomeza no gukurikirana ibibera mu Rwanda.
Ati: “Nari maze igihe kinini ntabonana n’abafana banjye.
Hanze hari ibyiza, ariko ntihasimbura aho washinze imizi. Ngarutse kugira ngo
nkore umuziki n’umutima wanjye wose, kandi iki gitaramo ni intangiriro y’ibintu
byinshi bishya.”
Kuri benshi, kugaruka kwa Kitoko ni nk’inkuru nziza — kuko
yari umwe mu bahanzi bagaragaje ubudasa mu myaka ya 2009–2012, igihe
yaririmbaga indirimbo zakunzwe nka “Ikiragi”, “Rurabo”,” n’izindi.
Uyu muhanzi avuga ko ataje gusubiramo amateka gusa, ahubwo
aje kongera kubaka urundi rwego rw’umuziki we n’uruhando rw’abakunzi b’ibihe
bishya.
Igitaramo Kitoko azitabira kizaba cyiganjemo ibyamamare bya
Afurika byiganjemo Davido, uherutse gushyira hanze album ye nshya yise “5IVE.”
Davido azakoresha iki gitaramo nk’ahantu ho kumenyekanisha
iyo album mu karere, mu gihe kuri Kitoko bizaba ari umwanya wo gutaramira muri
BK Arena ku nshuro ye ya mbere — ibintu avuga ko bimuteye ishema rikomeye.
Kitoko avuga ko kugaruka kwe mu Rwanda bitagomba gufatwa nk’urugendo
rw’igihe gito, ahubwo ni intangiriro yo kongera gukorana n’abahanzi, gukora
indirimbo nshya no gutegura ibitaramo bizenguruka igihugu.
Album ya Davido, 5IVE, irimo indirimbo 17 ziganjemo imiziki
itandukanye, harimo Afrobeats, R&B, Reggaeton, na Dancehall. Indirimbo
yihariye muri iyi Album ni ‘Offa Me’ yakoranye na Victoria Monét, umuhanzi
w’umunyamerika watsindiye igihembo cya Grammy. Ni indirimbo yacuranzwe
na Haitian DJ na producer Michael Brun, ikaba ifite amashusho yagaragaje
urusobe rw’imbyino n’imibyinire y’umurongo.
Mu bandi bahanzi bagize uruhare muri Album ya 5IVE, harimo
Chris Brown, Becky G, Omah Lay, Odumodublvck, Shenseea, Tayc, Dadju, YG Marley,
ndetse n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Musa Keys, n’abandi benshi.
Davido yavuze ko iyi Album irusha izindi zose gukomeza
kumwubakira izina ku rwego mpuzamahanga, igaragaza ubuhanga bwe, urugendo rwe
mu muziki, n’aho ageze ubu nk’umuhanzi ndetse n’umuntu.
Mu rwego rwo kumenyekanisha 5IVE, Davido yagiye mu rugendo
rwo kwamamaza mu mijyi itanu, harimo Los Angeles, New York, Atlanta, Paris, na
London, aho abakunzi be babonye uburyo bwo kumwumva hafi mu buryo bwihariye.

Kitoko Bibarwa ubwo yageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga
cya Kigali nyuma y’imyaka 12 yari amaze mu Bwongereza
“Nzabereka ko mbashije,” — Kitoko yijeje abafana ko azatanga ibihe byihariye muri BK Arena

Bizaba ari ubwa mbere Kitoko aririmbira muri BK Arena, mu
gitaramo azahuriramo na Davido tariki 15 Ukuboza 2025

Kitoko yavuze ko kugaruka mu Rwanda ari intangiriro y’urundi
rugendo rushya mu muziki we

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Rurabo” yavuze ko
azaririmba indirimbo ze gusa muri iki gitaramo
KANDA HANO UREBE KITOKO AVUGA UKO YITEGUYE GUTARAMANA NA DAVIDO
AMAFOTO: Serge Ngabo/ InyaRwanda.com
